sangiza abandi

Zizou Alpacino agiye gushyira hanze indirimbo yahurijemo Tuff Gangs

sangiza abandi

Zizou Alpacino agiye gushyira hanze indirimbo ya mbere iri mu zigize album ye ya gatatu yise “Success from suffering”, ihuriyemo abaraperi bagize itsinda rya Tuff Gang na Jay C.

Mu minsi ishize Zizou Alpacino yatangaje ko iyi album nshya izaba igizwe n’indirimbo icumi, zirimo abahanzi bagera kuri 20 bo mu biragano bitandukanye.

Ku ikubitiro azabanza gushyira hanze iyi ndirimbo ihuriwemo na Tuff Gang na Jay C, bivugwa ko yamaze gukorerwa amashusho na Meddy Saleh usanzwe uzobereye mu gutunganya amashusho.

Iyi album igiye gusohoka mu gihe yabaye acumbikiye iya kabiri yise Doxa’ igizwe n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma yo gusohoraho indirimbo imwe.

Uyu muhanzi yavuze ko mu gihe azaba ashoje umushinga wiyo ari gukoraho azasubukura imishinga yo kuri album ya kabiri ‘Doxa’, kuberako yasanze gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bisaba kwitonda.

Izi album zaje zikurikira iyo yahereyeho mu 2019 yise ‘5/5 Experience’. Uyu muhanzi kandi yakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Arambona Agaseka’, ‘Bagupfusha ubusa’, ‘Fata Fata’, ‘Niko Nabaye’ n’izindi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]