Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bugaragaza ko mu abagore 5% ari bo bafite inzu zabo bwite naho 35% bazifatanyije n’abagabo babo. Mu gihe ku bagabo, 9% aribo batunze inzu zabo bwite naho 28% bakaba bazifatanyije n’abagore babo.
Bigaragara muri raporo yavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bwashyizwe hanze ku wa 30 Kamena 2026.
Raporo igaragaza ko abagore bangana na 65% bafatanya n’abagabo babo gufata icyemezo cy’uburyo amafaranga abagabo binjije akoreshwa. Mu gihe bagera kuri 31% bavuga ko ari abagabo babo bafata ibyemezo ku ikoreshwa ry’ayo mafaranga, mu gihe 5% byonyine bavuga ko ari bo bonyine bafata icyemezo ku buryo amafaranga y’umugabo akoreshwa.
Ku bijyanye n’ubutaka, 4% by’abagore ni bo batunze ubutaka bwabo bwite, naho 20% babufatanyije n’abagabo babo. Ku ruhande rw’abagabo, 8% ni bo batunze ubutaka bwabo bwite, mu gihe 17% ari bo babufatanyije n’abagore babo.
Raporo igaragaza ko nubwo bimeze bityo, abantu benshi bataragira umutungo wabo bwite. Aho igaragaza ko 59% by’abagore na 61% by’abagabo badafite inzu zabo bwite, mu gihe 74% by’abagore na 73% by’abagabo badafite ubutaka bwabo.
NISR kandi igaragaza ko umubare w’abafite ibyangombwa by’umutungo ukiri hasi aho mu bagore bafite amazu, 43% ari bo banditse ku cyangombwa cy’ubutaka cyangwa indi nyandiko yemewe na Leta, mu gihe 10% batunze amazu ariko atabanditseho, mu gihe abagera kuri 46% nta byangombwa bafite.
Ku bagabo bafite amazu, 41% ni bo banditse ku byangombwa, 6% nta mazina yabo ariho, naho 54% nta byangombwa bafite.
Ku bafite ubutaka, 49% by’abagore ni bo banditse ku byangombwa, 8% ntibabyanditseho, naho 42% nta byangombwa bafite.
Mu bagabo, 47% ni bo banditse ku byangombwa by’ubutaka bavuga ko ari ubwabo, 5% ntibabwanditseho, naho 48% nta byangombwa bafite.
Raporo igaragaza ko abagabo bakomeje kugira amahirwe menshi mu gukoresha ikoranabuhanga n’uburyo bwo guhererekanya amafaranga kurusha abagore.
Mu bagabo n’abagore bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49: imibare igaragaza ko 64% by’abagore bafite telefone ngendanwa, mu gihe ku bagabo ari 73%; ni mu gihe ku rundi ruhande 28% by’abagore ari bo bafite telefone zigezweho (smartphones), mu gihe ku bagabo ari 35%.
Mu mezi 12 yabanjirije ubushakashatsi; 57% by’abagore ni bo bakoresheje telefone mu bikorwa by’imari, mu gihe ku bagabo bari 71%.
Muri rusange, 63% by’abagore bakoresheje konti ya banki cyangwa telefone mu bikorwa by’imari, mu gihe ku bagabo ari 74%.
Ku bijyanye no gufata ibyemezo birebana n’ubuzima, ubushakashatsi bwerekana ko uruhare rw’abagore rwazamutse aho 74% by’abagore bafata ibyemezo ku buzima bwabo bonyine cyangwa babifatanyije n’abagabo babo. Mu gihe ku bagabo ari 97%.
Icyakora, 26% by’abagore bavuga ko ari abagabo babo bafata icyemezo cya nyuma ku buzima bwabo, mu gihe 3% by’abagabo bavuga ko ari abagore babo bafata icyo cyemezo.
Ku bijyanye no gufata ibyemezo murugo, raporo igaragaza ko uruhare rw’ abagore rwazamutse.
Mu bagore bashyingiwe, 61% bavuga ko bagira uruhare mu byemezo bitatu by’ingenzi by’urugo, birimo iby’ubuzima, kugura ibintu bikomeye no gusura abo mu muryango. Mu gihe abagera kuri 6% bavuga ko nta na kimwe muri ibyo byemezo bagiramo uruhare.
Ku bagabo, 91% bagira uruhare mu byemezo bibiri by’ingenzi bipimwa muri ubu bushakashatsi, mu gihe 2% bavuga ko nta na kimwe bagiramo uruhare.
Raporo inagaragaza ko abagabo 93% ari bo bagira uruhare runini mu gufata ibyemezo ku kugura ibintu bikomeye byo mu rugo, ugereranyije n’abagore bangana 77%.
Ubushakashatsi bugaragaza ko habayeho impinduka nziza mu myumvire y’abaturage ku ihohoterwa rikorerwa abagore.
Mu bagore, 30% bemera nibura imwe mu mpamvu zishobora gutuma umugabo akubita umugore we, mu gihe ku bagabo ari 15%.
Iyo hongerwemo izindi mpamvu ebyiri z’inyongera zagaragajwe mu bushakashatsi, 46% by’abagore na 30% by’abagabo bavuga ko hari nibura impamvu imwe ishobora gutuma umugabo akubita umugore.
Icyakora, ugereranyije n’ubushakashatsi bwo mu 2019-2020, umubare w’abagore bemeraga ibyo wagabanutse cyane, uva kuri 50% ugera kuri 30%. Ku bagabo, wagabanutse uva kuri 18% ugera kuri 15%.
Abaturage benshi bemera uburenganzira bw’umugore bwo kwirinda VIH n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Ku bijyanye n’uburenganzira bw’umugore bwo kwirinda VIH n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, raporo igaragaza ko 69% by’abagore na 79% by’abagabo bemera ko umugore afite uburenganzira bwo kwanga gukora imibonano mpuzabitsina n’umugabo we mu gihe acyeka ko umugabo we aryamana n’abandi bagore.
Abagera kuri 85% by’abagore na 91% by’abagabo bemera ko umugore afite uburenganzira bwo gusaba umugabo gukoresha agakingirizo niba azi ko afite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Mu bagore babajijwe kuri iyi ngingo 75% bavuga ko bashobora kwanga gukora imibonano mpuzabitsina igihe batabishaka, 74% bavuga ko bashobora gusaba abagabo babo gukoresha agakingirizo.









