Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Perezida wa Guinea, Mamadi Doumbouya na Madamu we, Lauriane Doumbouya, mu rwuri rwabo ruherereye i Kibugabuga mu Karere ka Bugesera.
Perezida Doumbouya na Madamu we, bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu, rwatangiye tariki ya 1 Gicurasi 2025.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Gicurasi 2025, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Perezida Doumbouya n’umugore we mu rwuri rw’inka ruri Kibugabuga.
Amashusho baherekesheje ubwo butumwa agaragaza baganira ndetse banatembere urwuri rurimo inka z’Inyambo.
Perezida Doumbouya ubwo yageraga mu Rwanda yakiriwe n’Umuryango w’Abanya-Guinea baba mu Gihugu mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali.
Perezida Doumbouya ni inshuti ikomeye y’u Rwanda by’umwihariko yaherukaga kurusura muri Kanama 2024, ubwo yitabiraga umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame.
Ni uruzinduko rwakurikiraga urwo Perezida Kagame yagiriye muri Guinea muri Gicurasi 2024, nyuma y’igihe gito Perezida wa Guinea-Conakry, Général Mamadi Doumbouya, asuye u Rwanda muri Mutarama 2024, mu ruzinduko rwari rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Umubano w’u Rwanda na Guinea washinze imizi muri Gicurasi 2023, ubwo Perezida Kagame yasuraga iki gihugu, agasinyana amasezerano y’imikoranire ndetse mu Ukwakira uwo mwaka hafungurwa Ambasade yayo i Kigali.
Perezida Doumbouya yashimiye Perezida Kagame wateye intambwe ndetse n’ubushake yagize bwo gukorana n’igihugu cye, ndetse amwizeza gukomeza gushimangira ubutwererane.












