Perezida Paul Kagame yagaragaje icyizere mu masezerano y’amahoro aherutse gusinywa hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ashimangira ko ishyirwa mu bikorwa ryayo risaba uruhare rw’impande zombi.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru aho yasobanuye ko n’ubwo amasezerano yasinywe, bidahagije mu gukemura burundu ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Yagize ati “Ku ruhande rw’u Rwanda, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo twubahirize ibyo twemeye muri ayo masezerano. Ariko byose bishingira ku buryo buri ruhande rubigiramo uruhare, nk’uko twabivuganye.”
Perezida Kagame yagaragaje ko gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke mu Karere bitashoboka hatitawe ku mpamvu nyamukuru zibitera.
Yavuze ko imwe mu mbogamizi ikomeye ari Umutwe wa FDLR, ukomeje kuba ku mupaka w’u Rwanda na RDC, kandi ko hatagize igikorwa, ikibazo kizakomeza.
Ati “Niba FDLR idakozweho nk’uko twabyumvikanye mu masezerano, bivuze ko icyo kibazo kizakomeza. U Rwanda ruzakomeza gukora ibirurengera igihe cyose FDLR izaba iri hafi y’umupaka warwo.”
Perezida Kagame yanashimye uruhare rukomeye rwa Perezida Donald Trump mu gutegura no gushyigikira aya masezerano y’amahoro. Yavuze ko iyo Leta yagerageje guhuza ibibazo bitatu by’ingenzi—politiki, umutekano n’ubukungu—mu gihe abandi babibona nk’ikibazo cy’ubukungu gusa.
Ati “Leta ya Trump yagerageje guhuza ibyo bibazo uko ari bitatu: politiki, umutekano n’ubukungu, mu gihe hari abandi babibonaga nk’ikibazo cy’ubukungu gusa.”
Perezida Kagame yongeye kugaragaza ko bimwe mu bihugu byagiye bisaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano, avuga ko aribyo bifite uruhare rukomeye mu guteza cyangwa gukomeza ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Tariki ya 27 Kamena 2025 ni bwo u Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano y’amahoro, hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.
Amasezerano yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, arimo ingingo zigaruka ku kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane, guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari iya Leta yitwaje intwaro, gushyiraho itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n’umutekano, gufasha mu gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo za Loni ziri muri RDC [MONUSCO] no gushyiraho imikoranire mu by’ubukungu mu Karere ndetse n’inyandiko igaragaza ibikorwa bihuriweho mu gusenya Umutwe w’Abajenosideri wa FDLR.
Umwanditsi: Maurice IKUZWE







