Perezida Paul Kagame yavuze ko umuntu wese agira iherezo, ariko Igihugu cyo kitagira iherezo, ari yo mpamvu abavuka uyu munsi bagomba gukurira mu murongo w’inzira yagejeje u Rwanda ku Kwibohora, kuko ari byo bituma igihugu gikomeza kubaho.
Yabitangaje ku mugoroba wo ku wa 4 Nyakanga 2025, mu birori by’isangira ryo Kwibohora byabereye muri Kigali Convention Centre, aho yakiriye ku meza abantu batandukanye barimo abayobozi mu nzego za Leta n’abikorera, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi banyacyubahiro.
Perezida Kagame yagarutse ku mateka y’urugendo rwo Kwibohora, yavuze ko ari inzira igomba gukomezwa n’abato, kuko igihugu ubwacyo kitagira iherezo.
Ati “Buri muntu agira iherezo. Ariko igihugu kugira ngo kitagira iherezo rero, ni bya bindi navugaga, n’uvutse uyu munsi aho akuriye ajya muri ya nzira, ni ko bikomeza. Uko ni ko uruhererekane rwubakwa.”
Yakomeje agaragaza ko iyi tariki yibutsa inshingano buri Munyarwanda afite zo kubaka igihugu no kugihesha icyubahiro, no kurinda ko amateka mabi yabaye yazongera gusubira.
Ati “Ntushobora kwiyita muzima, ufite agaciro, nyamara ugatwara ubuzima bw’abandi nk’uko na we uri umuntu. Uyu munsi uratwibutsa inshingano dufite: ibibabaje byabaye mu mateka yacu ntibikwiye kuba byarigeze bibaho – kandi ntibikwiye kuzongera ukundi. No kuba byarabaye rimwe birahagije.”
Perezida Kagame yakomoje ku bihugu byohereza abarwanyi n’abacanshuro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gufasha guverinoma kurwanya abaturage bayo no gushyigikira abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ati “Bohereza intwaro, bohereza abasirikare, bohereza buri kimwe, mu gufasha guverinoma yica abaturage bayo, ifasha abakoze jenoside, bishe abantu hano. Iyo muza kuba muzi inkuru y’ibyabonetse i Goma, i Bukavu n’ahandi, mwari kuba mubyumva. Mwaba mwumva neza ko ikibazo atari ukurwanya AFC/M23, ahubwo kwari ukurwanya u Rwanda.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rudashobora kwihanganira uwo ari we wese watekereza kurutera, ashimangira ko rufite ubushobozi bwo kwirinda no kurinda ubusugire bwarwo aho byaba bigeze hose.
Ati “Dufite ubushobozi, ntabwo ubizi, dushobora kugenda ibilometero 2000 kuva hano turwana mu gihe bibaye ngombwa. Ibindi byose ni inkuru. Abantu bavuga ibyo biboneye ngo bafite drones, ngo bazaza batere u Rwanda, tuzabasanga aho izo drones muzirasira.”
Perezida Kagame yanenze imvugo y’abarega u Rwanda ko rwaba rushaka amabuye y’agaciro yo muri Congo, avuga ko ibyo ari ukubeshya.
Ati “Abaturega ko ikidukoresha ibyo dukora, kwirinda, kurinda Abanyarwanda, kurinda igihugu cyacu ko ari amabuye y’agaciro, ni bo biba amabuye y’agaciro muri Congo.”







