sangiza abandi

Perezida Kagame yasabye Isi kunoza ishoramari mu kugeza ‘internet’ ku bantu bose

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame, ubwo yari yitabiriye inama ya Komisiyo y’Umuyoboro Mugari w’itumanaho rya Internet (Broadband Commission), yasabye Isi gushyira imbaraga mu gukuraho icyuho kikigaragara mu kugeza ikoranabuhanga rya Murandasi ku bantu bose.

Yabigarutseho ku cyumweru, tariki ya 6 Nyakanga 2025, mu nama mpuzamahanga yizihizaga isabukuru y’imyaka 15 ya Broadband Commission for Sustainable Development, yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame, umwe mu bayobozi b’iyi komisiyo afatanyije n’umushoramari w’Umunya-Mexique Carlos Slim, yagaragaje ko internet ari urufunguzo rw’iterambere rirambye, ashimangira ko hakenewe ibisubizo bishya byubakiye ku politiki inoze n’imishinga iboneye y’ishoramari, kugira ngo n’abakennye babashe kuyigeraho.

Ati “Imyaka 15 ishize, twatangiriye ku ntego imwe yoroshye, ko internet igomba kugera kuri buri wese, aho ari hose, kuko ari moteri y’iterambere rirambye. Icyo gihe, abaturage benshi, cyane cyane muri Afurika, ntibari bayifiteho amahirwe.”

Yakomeje avuga ko ubu ibintu byahindutse ku kigero cyo hejuru, kuko internet yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu, koroshya itangwa ry’ubumenyi no guhuza abantu haba mu mijyi no mu byaro.

Perezida Kagame yashimye ibyagezweho muri uru rugendo, birimo igabanuka ry’igiciro cya internet, kongera umubare w’abantu bayikoresha, n’uburyo yahaye amahirwe abatuye isi hose. Gusa agaragaza ikibazo gikomeye cy’abantu batayigeraho.

Ati” Hari miliyoni nyinshi z’abantu bagifite imbogamizi, yaba izituruka ku kutagera ku muyoboro wa internet, cyangwa ibindi bibazo bibabuza kuyikoresha n’ubwo ishobora kuba ihari. Ibyo bigaragaza ko uburyo busanzwe bwo gushora imari budahagije mu kugera ku baturage batishoboye.”

Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ari umugabane wifitemo icyizere cy’ahazaza, avuga ko hakenewe gushora imari mu rubyiruko rufite impano n’ubushake bwo guhanga udushya.

Ati” Umugabane wacu utuwe n’urubyiruko rufite impano n’ubwenge. Tugomba kurufasha kugira ubushobozi bwo gukoresha utwo dushya. Inkuru nziza ni uko hari ishoramari ryinshi rigenda rigaragara mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga, ariko haracyari byinshi byo gukora.”

Yavuze ko hakenewe guhabwa imbaraga ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), ritanga amahirwe ku bantu bose aho kwongera ubusumbane, asaba ko hatangizwa uburyo bushya bwo kugera kuri iyi ntego.

Perezida Kagame yasabye abayobozi kwita ku nzitizi zigihari zirimo guhenda kwa internet, kubura ubumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga, kubura ibikorerwa imbere mu gihugu (local content), n’ubusumbane bushingiye ku gitsina.

Yavuze ko ibi byose bigomba gufatirwa ingamba nk’uko bikorwa ku bindi bikorwaremezo nk’amashanyarazi n’imihanda.

“Internet ni inyungu rusange, si ubucuruzi gusa. Tugomba gufata icyemezo gikomeye cyo gusoza ibyo twatangije kandi tukabikora vuba, kuko imyaka itanu isigaye ngo 2030 igere ari mike cyane.”

Perezida Kagame yashimye imikoranire y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga nka ITU, UNESCO, UNDP, Smart Africa n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), yavuyemo umusaruro ushimishije mu guteza imbere ikoranabuhanga.

Mu 2018, Broadband Commission yashyizeho intego 7 zigamije kugera ku ntego yo kugeza internet ku bantu ku kigero kirenga 50% ku isi bitarenze 2025.

Izo ntego zishingiye ku kubaka ibikorwaremezo bikomeye, kwigisha ubumenyi bw’ikoreshwa ry’itumanaho no kugabanya ibiciro kugira ngo internet ibe ihendutse.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]