Urubyiruko rw’Abanyarwanda rutuye mu mahanga rwasabwe kugira uruhare rugaragara mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda, ruhamagarirwa kuba inkingi yo kuvugurura igihugu binyuze mu gukoresha ubushobozi, ibitekerezo n’imbaraga rufite.
Ni ibyagarutsweho na Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, ubwo yafunguraga ku mugaragaro ku nshuro ya gatanu gahunda ya Rwanda Youth Tour, yabereye i Kigali, ku wa mbere, tariki ya 7 Nyakanga 2025.
Umutoni yasabye uru rubyiruko rusaga 100 rwiganjemo abanyeshuri, batuye mu mahanga kugira uruhare mu gusigasira amateka, umuco n’indangagaciro z’Igihugu, anabashishikariza kumva uruhare rwabo mu iterambere rirambye ry’u Rwanda.
Ati “Turashaka ko basobanukirwa n’amateka y’igihugu cyacu, cyane cyane inzira cyanyuzemo kugira ngo kivuke bundi bushya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bakeneye kumenya uko igihugu cyubakwa, uko amahoro n’umutekano bisigasirwa, kandi bamenye ko bafite icyo bamarira uru rugendo rw’ivugururwa.”
Iyi gahunda imaze imyaka itanu itegurwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga (MINAFET), igamije gukangurira urubyiruko rw’u Rwanda ruba mu mahanga gukomeza imibanire n’Igihugu cyabo binyuze mu gusura, kwigishwa amateka, ururimi, umuco n’indangagaciro by’u Rwanda.
Uyu mwaka, Rwanda Youth Tour yitabiriwe n’urubyiruko rwaturutse mu bihugu birimo u Bubiligi, Kanada, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sénégal, Uganda n’u Butaliyani.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika, Pasifika n’Uburasirazuba bwo Hagati muri Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga, Virgile Rwanyagatare, yavuze ko iyi gahunda yo kuganira n’urubyiruko rw’Abanyarwanda rutuye mu mahanga ari ishoramari ry’igihe kirekire mu guteza imbere igihugu.
Ati “Ni igikorwa kirenze kuba igitekerezo cyiza; ni igikorwa gifite ireme rigamije kubaka ejo hazaza h’u Rwanda. Mu gufasha aba bana bacu kumenya inkomoko, tubategurira kuba Abanyarwanda bafite icyerekezo ku Isi hose, bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu kandi bagatanga umusanzu bifashishije ubumenyi n’imikoranire mpuzamahanga.”
Yongeyeho ko buri wese muri bo ari ambasaderi w’u Rwanda aho ari hose, abasaba kwigira ku ndangagaciro z’igihugu no ku buyobozi bufite icyerekezo, bakabimenyekanisha mu bihugu babarizwamo.
Muri iyi gahunda, habayeho no gusangira ubuhamya bw’abamaze kubona impinduka nyuma yo kwitabira iyi gahunda. Calliste Musinga Dethier, w’imyaka 22, yavuye i Montreal muri Canada, akaba yari yaragiye ayitabira mu bihe byahise, ubu yatangiye ubucuruzi bwo gukodesha imodoka.
Ati “Maze umwaka ntangije ubu bucuruzi. Mu rugendo nahabonye impinduka igihugu cyagezeho. Nagiye mu bihugu byinshi nka Bruxelles, Amerika n’ahandi i Burayi, ariko nahisemo gushora imari mu Rwanda. Aha numva ndi mu rugo kandi nkora igifitiye igihugu akamaro.”
Rwanda Youth Tour yatanze umusaruro mu gukangurira urubyiruko ruba hanze gukomeza gukunda igihugu, kwiyungura ubumenyi ku mateka, umuco, n’icyerekezo cy’u Rwanda, ndetse no gutekereza ku ruhare rwabo mu kubaka u Rwanda rw’ejo.










