Umutoza wa Gorilla FC, Alain Kirasa yemeje amakuru y’uko Rugaju Reagan azaba ari mu batoza b’iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino wa 2025-26 ariko nk’uwimenyereza (Stage).
Hamaze iminsi amakuru avuga ko Rugaju Reagan, umunyamakuru wa Siporo mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) agiye gutangira urugendo rw’ubutoza ahereye muri Gorilla FC.
Alain Kirasa akaba yemeje aya makuru ariko avuga ko uyu munyamakuru azaba arimo yimenyereza.
Ati “ni byo twaravuganye, yadusabye kwimenyereza umwuga w’ubutoza (Stage), nibyo turashaka kugira ngo tumufashe mu bumenyi buke afite abone uko bategura ikipe yaba muri preseason, yaba umunsi ku wundi, uko ushobora gutwara umukino, ni ibintu bitandukanye arashaka kwiga kugira ngo agire ubwo bumenyi.”
“Ntabwo bivuze ko ari mu batoza b’ikipe, abatoza b’ikipe barahari. Ibyo narabibonye ku mbuga nkoranyambaga, ibyo ni ukubeshya ntabwo ari umukozi wa Gorilla FC, ni Stage tuzamuha.”
Ndayishimiye Rugaju Reagan ni umunyamakuru w’imikino ukunzwe n’abatari bake aho yakoreye ibinyamakuru nka Radio&TV1, RBA… Ubu yahisemo no kwiga iby’ubutoza akaba afite Impamyabumenyi yo ku rwego rwa C itangwa n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF (License C).





