sangiza abandi

Dr Edouard Ngirente yahererekanyije ububasha na Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva

sangiza abandi

Dr Edouard Ngirente, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, yashoje ku mugaragaro inshingano ze mu muhango w’ihererekanyabubasha na Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva wamusimbuye.

Uyu muhango wabereye mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 25 Nyakanga 2025, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo abaminisitiri, abakozi bo mu biro bya Minisitiri w’Intebe ndetse n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye za Leta.

Mu ijambo rya Dr Ngirente yashimye Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere mu myaka umunani yari amaze mu nshingano, ashimira cyane abakozi n’abayobozi bafatanyije nawe mu myaka umunani ishize, agaragaza ko nta nshingano n’imwe yagerwaho hatariho ubufatanye n’ubwitange bw’itsinda ryose.

Ati “Sinkeneye kubisoma kuko bindi ku mutima. Ndashaka kubabwira ibyishimo mfite. Ndahera ku cy’Umukuru w’Igihugu wampaye izi nshingano nkazimaramo imyaka 8. Ni inshingano utakora wenyine, bisaba itsinda. Ndabashimira mwese, iyo mutahaba ntabwo tuba twarashoboye kugira icyo tugeraho.”

Yaboneyeho gusaba Abanyarwanda gukomeza kwitanga no gushyigikira Icyiciro cya Kabiri cya gahunda ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere, NST2.

Ati “Hari gahunda Umukuru w’Igihugu yemereye abaturage [binyuze muri NST2], ni yo tumuhaye kugira ngo tumufashe kugera ku ntego ye. Nanjye ndakomeza, aho ndaba ndi, nzakomeza kugendera muri gahunda ya NST2.”

Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Justin Nsengiyumva yashimye Dr Edouard Ngirente yasimbuye, avuga ko yakoze akazi gakomeye cyane.

Ati “Ibintu wakoreye iki gihugu mu myaka umunani ni ibintu biremereye cyane. Inkweto usize kugira ngo nzashyiremo ikirenge cyanjye gikwiremo bizansaba gukora cyane,” yavuze, yongeraho ko azakora ibishoboka byose ngo akomeze icyo rugendo.

Dr Nsengiyumva kandi yasabye abakozi bo mu biro bya Minisitiri w’Intebe kugira uruhare rukomeye mu gutuma imikorere y’uru rwego ikomeza kuba icyitegererezo.

Ati “Kuba mu biro bya Minisitiri w’Intebe biteye ishema. Bidusaba kunoza ibyo dukora kurusha abandi, niba tubasaba kubahiriza inshingano, natwe bidusaba kubikora neza kurushaho. Ese turi gukora neza, turi gutanga urugero rutuma abandi batureberaho. Nitudakora ibyo ubwo tuzaba tubwiriza ibyo tudakora.”

Mu gusoza, yashimangiye ko “U Rwanda imbere, ibindi byose bizaza nyuma,” yemeza ko intego ari ukunoza imikorere no gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda za Leta nk’uko yabirahiriye.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]