sangiza abandi

Abarimo Uncle Waffles na Boukuru batanze ibyishimo ku bitabiriye ‘Giants of Africa’

sangiza abandi

Umuvangamiziki akaba n’umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Afurika y’Epfo, Uncle Waffles, yaraye ataramiye abanya-Kigali mu buryo budasanzwe, abaha ibyishimo bisendereye mu gitaramo cyabaye mu iserukiramuco rya Giants of Africa Festival.

Uncle Waffles yataramiye muri BK Arena mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 27 Nyakanga 2025.

Iki gitaramo cyabaye nyuma y’umuhango wo gufungura ku mugaragaro iserukiramuco rya Giants of Africa, ryitabiriwe na Perezida Paul Kagame n’abandi barimo Masai Ujiri, washinze Giants of Africa akaba n’umuyobozi w’ikipe ya Basketball ya Toronto Raptors yo muri NBA.

Iki gitaramo cyo muri Giants of Africa cyahurije hamwe urubyiruko n’abakunzi b’umuziki baturutse imihanda yose, bashimishwa n’imbyino zidasanzwe za Uncle Waffles, zizwi mu njyana ya Amapiano.

Uretse we, iki gitaramo cyanagaragayemo abandi bahanzi nyarwanda nka Kevin Kade, Chriss Eazy, Ruti Joel na Boukuru, bose basusurukije abitabiriye iri serukiramuco ry’urubyiruko.

Masai Ujiri, washinze Giants of Africa, yavuze ko ibi birori bigamije guteza imbere urubyiruko binyuze mu mikino, umuco n’imyidagaduro. Yashimye by’umwihariko imikoranire n’u Rwanda ndetse n’uruhare rukomeye rwa Perezida Kagame mu guteza imbere impano z’urubyiruko Nyafurika.

Giants of Africa Festival yatangiye ku wa 26 Nyakanga izageza ku wa 2 Kanama, aho biteganyijwe ko izasozwa n’igitaramo gikomeye kirimo ibyamamare byo muri Nigeria nka Ayra Starr, Kizz Daniel, na Timaya, hamwe n’umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben.

Muri iyi minsi irindwi Giants of Africa izamara, hateganyijwe n’ibindi bikorwa binyuranye birimo amarushanwa y’umukino wa Basketball, ibiganiro by’uburezi no kugaragaza impano, ndetse n’imurikamideli rya “Threads of Africa Fashion Show” rizabera muri Kigali Convention Centre ku wa 31 Nyakanga.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]