sangiza abandi

Umushahara we umaze kwikuba inshuro 6! Uko Mwarimu Urayeneza yahinduriwe ubuzima

sangiza abandi

Abarimu bakorera hirya no hino mu Gihugu bagaragaje ko bishimira intambwe imaze guterwa mu kuzamura agaciro kabo, banakomoza kuri zimwe mu mbogamizi bagihura na zo zirimo kudahembwa amafaranga ahwanye n’impamyabumenyi bafite.

Ni bimwe mu byo bagarutse mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 31 Nyakanga 2025, yahuje abarimu baturutse mu turere dutandukanye tw’Igihugu.

Yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’uburezi barimo Minisitiri w’Uburezi, Dr. Joseph Nsengimana n’ab’ibindi bigo bifite aho bihuriye na mwarimu.

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe uburyo imyigire n’imyigishirize byanozwa, uko abarimu batezwa imbere bijyanye na gahunda ya kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere, NST2.

Urayeneza Consolée wigisha mu mwaka wa kane w’amashuri abanza mu Rwunge rw’amashuri rwa Kacyiru ya Kabiri, yavuze ko mu myaka irenga 20 amaze ari umwarimu yiboneye uko iterambere ry’abarezi ryagiye rizamuka.

Ati “Njyewe uhagaze hano maze imyaka 20 mu burezi, rwabaye urugendo rufite impinduka zitandukanye haba mu bushobozi ndetse n’ubumenyi. Natangiye mpembwa umushahara muto w’ibihumbi 22 Frw, icyo gihe hari 2006. Uyu munsi umushahara wanjye umaze kwikuba inshuro zirenga esheshatu.”

Urayeneza yashimiye igitekerezo cyo gushyiraho ikigo cy’imari cya ‘Umwalimu Sacco’, avuga ko byazamuriye umwarimu agaciro mu muryango mugari abamo, ku buryo kuri ubu ashobora kwiteza imbere agakirigita ifaranga.

Ati “Abarimu bubakiwe ubushobozi kugira ngo barusheho gutanga uburezi bufite ireme, aho bamwe bagiye bazamurwa mu ntera yewe n’abatarize uburezi bashyirirwaho gahunda y’amahugurwa yo kwigishwa kugira ngo bahinduke abarimu b’umwuga.”

N’ubwo bimeze bityo, haracyari imbogamizi zitandukanye zirimo ikibazo cyakunze kugarukwaho n’abarimu, aho bavuga ko abagiye bakomeza amashuri bari mu kazi ko kwigisha nyuma bakarangiza Kaminuza ariko bakaguma kuri wa mushahari bahembagwa.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Joseph Nsengimana, yasobanuye ko iyo umwarimu abonye impamyabumenyi, ashobora gusaba umwanya w’akazi ujyanye nayo, ariko agakora ikizamini cy’ijonjora nk’abandi, yatsinda agashyirwa mu mwanya, agahembwa umushahara ujyanye nayo.

Ati “Iyo wagiye ugahugurwa muri Kaminuza ukabona impamyabumenyi ya A1 cyangwa A0, icyo gihe REB igushyira aho ugomba kuba wigisha, noneho ugahembwa kuri wa mushahara ujyanye n’amashuri wize.”

Abarimu batanze ibyifuza birimo kubakirwa isoko rusange rya mwarimu, Minisitiri Dr. Nsengimana abasubiza ko bigiye kwigwaho, bazamenyeshwa igisubizo.

Ni mu gihe abandi benshi bagaragaje imbogamizi mu kwimurwa aho bakorera bagashyirwa ahaborohereza, dore ko imibare igaragaza ko nko mu Karere ka Gasabo abagera kuri 272 basabye iyi serivisi, 48 gusa ari bo bemerewe.

Minisiteri y’Uburezi yabasabye kwihangana kuko bigira umurongo bigenderaho n’ibisabwa kugira ngo bimurwe, birimo kuba hari abavuye aho uwo ashaka kujya bityo hakaboneka umwanya ndetse no kuba bamaze nibura imyaka itatu bakorera aho bari basanzwe.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]