Nta gihindutse Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru umwaka w’imikino wa 2025-26, izatangira mu kwezi gutaha kwa Nzeri 2025 nubwo amatariki ataramenyekana.
Amatsiko ni menshi cyane ku bakunzi ba ruhago mu Rwanda aho bashaka kuzareba uko amakipe bihebeye azamanuka mu isura nshya mu mwaka w’imikino wa 2025-26.
Nk’ibisanzwe izakinwa n’amakipe 16, Gicumbi FC na AS Muhanga zizasimbura Vision FC na Muhazi United zamanutse mu cyiciro cya kabiri.
Ziziyongera kuri APR FC, Rayon Sports, AS Kigali, Police FC, Gorilla FC, Gasogi United, Kiyovu Sports, Bugesera FC, Musanze FC, Etincelles FC, Marines FC, Rutsiro FC, Amagaju na Mukura VS.
Iyi shampiyona twitege iki? Nta gutungurana ku gikombe!
Si kenshi uzabona shampiyona y’u Rwanda habayeho impinduka ku makipe ahatanira igikombe, iyo atari Rayon Sports ni APR FC, n’uyu mwaka ukurikije amakipe yombi abakinnyi afite ntiwajya kure.
Kuva 1995 APR FC itangiye gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda kugeza uyu munsi, uretse yo na Rayon Sports na Atlaco FC yakandiyeho igahita inasenyuka, nta yindi kipe irabasha gutwara shampiyona.
APR FC ikaba imaze imyaka 6 yikurikiranya itwara iki gikombe, kumva ko uyu mwaka hari ikizahinduka, byagorana.
Police FC umuriro wo kotera kure
Nubwo amakipe ahabwa amahirwe ku gikombe ari Rayon Sports na APR FC, ariko na Police FC ni ikipe imaze gukanga benshi bitewe n’imikino ya gicuti imaze gukina.
Police FC yazanye umutoza Ben Moussa watwaye igikombe muri APR FC, yavuze ko ikimuzanye ari igikombe azi uko gitwarwa akaba afite n’abakinnyi bamwe bamufashije kugitwara barimo nka Ishimwe Christian, Byiringiro Lague, Kwitonda Alain Bacca na Ndayishimiye Dieudonne Nzotanga.
Ikindi aho ibintu bikomereye ni uko n’ubuyobozi bushya bwa Police FC bwavuze ko bushaka igikombe, abakinnyi bakubwira ko imvugo ya bo itandukanye n’iya ba mbere. Benshi bashinja Police FC kudashyira igitutu ku bakinnyi ba yo bituma bamera nk’abagezeyo kandi nyamara atari abakinnyi babi.
Gorilla FC y’umutoza Alain Kirasa na yo ni indi kipe yagaragaje ko izatanga akazi bigendanye n’imikinire ndetse n’abakinnyi yongeyemo.
Ihangana mu bakeba ryatangiye mbere ya shampiyona
Nubwo shampiyona itarangira ariko APR FC na Rayon Sports zatangiye guhangana.
Aya ni amakipe yombi azahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika, yaguze abakinnyi ndetse ikomeje gushakisha imikino ya gicuti ibafasha kwitegura neza.
APR FC yateguye icyitwa Inkera y’Abahizi izasozwa tariki ya 17 Kanama, izakinamo imikino ya gicuti imeze nk’irushanwa aho yari yanatumiyemo Rayon Sports ariko iranga.
Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa aheruka gutangaza ko kwanga kwa Rayon nta kindi ari ugutinya gukina na bo.
Igitutu ku batoza cyatangiye kuba cyinshi
Ibi byo si bishya kuko buri mwaka abatoza basoza shampiyona barayitangiye ni mbarwa.
Kuri iyi nshuro byo biratandukanye kuko bamwe batangiye gusabira abatoza kwirukanwa.
Nko kuri APR FC, abakunzi ba yo ntabwo baranyurwa n’imikinire y’umutoza Taleb, batangiye no gusaba ubuyobozi kumusimbuza mu maguru mashya.
Mu gihe bavuga ibyo no kwa mukeba Rayon Sports, Afahamia Lotfi nubwo ataratsindwa umukino n’umwe ariko umuyobozi w’iyi kipe, Twagirayezu Thadée aheruka kuvuga ko iyi kipe abona nta mutoza ifite ari abakinnyi birwanaho.
Ihangana rikomeye
Nubwo abakinnyi bose baguzwe batariyereka abakunzi b’amakipe basinyiye, ariko iyo wumvise amazina yaguzwe, ibigwi bafite wumva ko hazaba harimo ihangana.
Nka Mosengo Tansele wa Gorilla wabenzwe na Rayon, ni umukinnyi umaze kwerekana ko atazorehera uwo bahanganye, hari Mohammed Chelli na Bigirimana Abedi ba Rayon, Memel Raouf Dao wa APR FC ni umwe mu mazina amaze kugarukwaho cyane.
Amakipe yazamutse ashobora kongera kumanuka
Iyo urebye uko buri kipe yiteguye, wavuga ko n’ubundi Gicumbi FC na AS Muhanga ari yo makipe azongera akamanuka.
Nka Gicumbi FC yo inafite ibibazo by’amikoro, habaye guhindura ubuyobozi bamwe batabishaka.
Ni ikipe yasinyishije abakinnyi hafi ya bose kuko ntabo yari isigaranye kandi na bo ntibari ku rwego rwo guhangana. Biragoye kumenya niba baranatangiye imyitozo.
AS Muhanga na yo ubona ko nubwo yakoze iyo bwabaga igasinyisha abakinnyi ikaba yaranatangiye kwitegura shampiyona inakina imikino ya gicuti ariko kurusha amakipe isanze mu cyiciro cya mbere bizayigora.





