sangiza abandi

Dore amazina 10 wakita umwana w’umuhungu asobanuye ‘Izuba’ mu ndimi zitandukanye

sangiza abandi

Kubyara ntacyo wabinganya ndetse iyi ni ingabire itangwa n’Uwiteka, uyibonye atumbira ijuru agashima Rurema yicishije bugufi. Mu muco Nyarwanda kubyara biribuhwa cyane kugera naho bishyirwa mu ndamukanyo aho uhura n’umuntu akakuramutsa ati “Gira abana”.

Maze Rugira yabaguha ukabona imikurire n’imigirire yabo ishimwa n’Imana n’abantu bakavuga bati “Kwibyara bitera ababyeyi Ineza”.

Muri iyi nkuru mutwemerere tugaruke ku mazina 10 wakwita umwana w’umuhungu akaba asobanuye izuba mu ndimi zitandukanye.

1.Aditya

Izina Aditya risobanuye Izuba, urumuri ndetse no kubonesha mu rurimi rw’igihindu (Hindu), rukoreshwa mu gihugu cy’Ubuhinde. Iri rikaba kandi ryari izina ry’ikigirwamana cy’izuba mu bwoko bwaba Hindu muri iki gihugu n’ubundi.

2.Anatole

Iri niryo zina dusanga ku mwanya wa kabiri rikaba risobanuye kurasa kw’izuba cyangwa se izuba ryo mu ruturuturu, Anatole rikaba ari izina riri mu rurimi rw’Igifaransa ariko rikomoka mu gihugu cy’u Bugiliki.

3.Taner

Iri zina risobanuye izuba mu rurimi rw’Ikinyaturukiya, Taner ni izina wakwita umwana wawe w’umuhungu, rikaba risobanuye Izuba mu rurimi rw’Ikinyaturikiya.

4.Samson

Izina Samson  risobanuye umwana w’Izuba mu Giheburayo, rikaba kandi izina riri muri bibiliya aho ryerekana imbaraga zidasanzwe ndetse no kudacika intege, Niba utekereza kuba wakwita umwana w’umuhungu izina rifitanye isano n’izuba izina Samson ryaba amahitamo meza.

5.Albert

Albert ni izina risobanura Izuba ndetse n’urumuri mu rurimi rw’Ikidage.

6.Nuri

Niryo ni izina Nuri naryo risobanuye izuba, ubushyuhe, urumuri ndetse n’ingufu mu rurimi rw’Icyarabu.  

7. Sol

Iri zina rifite inkomoko mu rurimi rw’Icyesipanyolo (Espanol), ndetse n’igitaliyani rikaba risobanura izuba cyangwa urumuri.

8. Haru

Iri zina risobanuye urumuri rw’izuba cyangwa se izuba mu Kiyapani, umwana wawe w’umuhungu umwise haru ukaba waba umwise izina risobanura urumuri ariko mu rurimi rw’Icyiyapani.

9. Sunny

Iri zina rikomoka mu rurimi rw’Icyongereza rikaba risobanura izuba cyangwa se ikintu gifitanye isano n’izuba.

10. Yo-han

Niryo zina dusanga ku mwanya wa 10, Yo Han ni izina rikomoka mu rurimi rw’Ikinya Koreya rikaba risobanuye kurabagirana nk’izuba.

Photos:

[fluentform id="3"]