Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, yatangaje ko yamaze kwakira indege ebyiri nshya zo mu bwoko bwa Boeing 737-800s.
Izi ndege zombi, zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 174 buri imwe, zizifashishwa mu ngendo zo ku mugabane wa Afurika ndetse no mu zihuza u Rwanda n’indi migabane.
Nk’uko byatangajwe na RwandAir ku rubuga rwayo rwa X, indege imwe yageze mu gihugu mu kwezi gushize, naho indi ikaba yageze ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki 27 Kanama 2025.
Boeing 737-800 ni imwe mu ndege zakozwe n’uruganda Boeing rufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mujyi wa Seattle. Ubu bwoko bw’indenge bwatangiye gukora mu myaka ya 1997.
Zikoresha lisansi ku kigero gito ugereranyije n’ubushobozi bwo gutwara abagenzi benshi. Ni ubwoko bw’indege RwandAir isanzwe ikoresha zije ziyongera ku zindi mu rwego rwo kwagura ibikorwa.
Kwakira izi ndege ni igikorwa kiri mu murongo w’icyerekezo cy’Igihugu cy’imyaka 30 (Vision 2050), aho u Rwanda rushyira imbaraga mu guteza imbere ubwikorezi bw’indege nka kimwe mu by’ingenzi bifasha mu iterambere ry’ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari.








