Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, uri mu ruzinduko i Singapore, yitabiriye igikorwa cya “Rwanda Investment Roadshow” cyateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB).
Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, kiri mu bikorwa by’ingenzi byabaye ku ruhande rw’Inama Mpuzamahanga y’Ubucuruzi hagati ya Afurika na Singapore (Africa–Singapore Business Forum – ASBF), ihurirwamo n’abayobozi bakomeye mu by’ubukungu ndetse n’abashoramari bo muri Aziya na Afurika.
Rwanda Investment Roadshow yateguwe mu rwego rwo kugaragaza amahirwe y’ishoramari mu Rwanda ku bashoramari bo mu bice bitandukanye by’Isi byumwihariko abo muri Singapore.
Mu kiganiro yatanze, Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye icyerekezo cy’u Rwanda mu kwihutisha iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, guhanga udushya no guteza imbere ishoramari.
Yagaragaje ko intego ari uko u Rwanda rugera ku rwego rw’igihugu gifite ubukungu buhanitse bitarenze umwaka wa 2050.
Ati “Gushora imari mu Rwanda, ntabwo uba ushoye ku isoko ryacu gusa, ahubwo uba uhuje ubucuruzi bwawe na tiriyari 3.4 z’amadorali y’Abanyamerika ziri ku isoko ry’umugabane wa Afurika, utuwe n’abarenga miliyari 1.3.”
Yibukije ko u Rwanda ruha agaciro gakomeye umutekano, ubuyobozi bunoze, politiki y’ishoramari isobanutse, n’uburyo bwihuse bwo gutangiza ubucuruzi, byose bikaba bigamije gufasha abashoramari gukora ibikorwa bitanga umusaruro.
Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishoramari muri RDB, Umurungi, yitabiriye ikiganiro cyahuje ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika (East Africa Panel), agaragaza uburyo u Rwanda rufite isoko ritekanye, ririmo amahirwe menshi ku bashoramari bashaka kugera ku isoko ryo mu Karere no ku Mugabane wose.
Umurungi kandi yitabiriye inama yihariye yiswe ‘Africa–Singapore Article 6 Carbon Markets Business Forum’, agaragaza amahirwe y’ishoramari mu rwego rw’ubukungu butangiza ibidukikije, ashimangira ko u Rwanda rugamije kuba nk’icyambu cy’imishinga y’ubucuruzi burambye ku Mugabane wa Afurika.









