sangiza abandi

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa ASECNA witabiriye inama y’ubwikorezi bwo mu kirere

sangiza abandi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Prosper Zo’o Minto’o, umuyobozi mukuru w’Ikigo cya ASECNA (Agency for Aerial Navigation Safety in Africa and Madagascar), gishinzwe gucunga umutekano w’indege mu kirere cya Afurika na Madagascar.

Uyu muyobozi ari i Kigali aho yitabiriye inama ya ‘Aviation Africa Summit & Exhibition’, izabera mu Rwanda tariki ya 4 na 5 Nzeri 2025.

ASECNA ni ikigo mpuzamahanga gifite inshingano zo kugenzura no gucunga umutekano wo mu kirere, kikanafasha mu kuyobora indege ziguruka hejuru y’ibihugu 18 byo muri Afurika na Madagascar n’u Bufaransa bwa 19.

Ibi bihugu bya Afurika byagize uruhare mu ishingwa ry’iki kigo ni Bénin, Burkina Faso, Cameroun, Centrafrique, Congo Brazzavile, Côte d’Ivoire , Gabon, Guinée-Bissau, Guinée Équatoriale , Madagascar, Mali, Mauritania, Niger, Sénégal, Tchad, Togo, Comores n’u Rwanda rwinjiyemo tariki ya 1 Mutarama 2024.

Iyi nama ya Aviation Africa Summit & Exhibition igiye kuba ku nshuro ya cyenda, izahuriza hamwe abayobozi n’impuguke mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere baturutse mu nzego zitandukanye zirimo ibigo bishinzwe ibijyanye n’indege, sosiyete zitwara abantu n’ibintu mu ndege,abakora ku bibuga by’indege ndetse n’abakora indege.

Abazitabira iyi nama bazaganira ku mbogamizi n’amahirwe ari muri uru rwego ndetse n’iterambere ry’ibijyanye n’ingendo zo mu kirere muri Afurika.

Izaba ifite insanganyamatsiko igira iti ” Gukorera hamwe hagamijwe gukangura urwego rw’ingendo zo mu kirere muri Afurika.”

Mu by’ingenzi bizaganirwaho harimo umushinga w’ikibuga cy’indege cya Bugesera, kitezweho ko ubwo kizaba kimaze kuzura kizajya cyakira abagenzi miliyoni umunani, mu myaka ya mbere, baziyongera bakagera kuri miliyoni 14, ndetse gifite n’ubushobozi bwo kwakira imizigo igera kuri toni 150,000 ku mwaka.

Iyi nama kandi izagaragaza ikoranabuhanga rigezweho ririmo utudege duto tudakenera abapilote ‘Drones’ dufite ubushobozi bwo gutwara abantu byibura babiri, twa eVTOLs. Ku bufatanye na African Drone Forum, hazerekanwa ‘eVTOL’ nk’urugero rw’iterambere rishya mu ngendo zo mu kirere.

Iyi nama yaherukaga kubera mu Rwanda mu 2022, icyo gihe yafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, agaruka ku guhangana n’ikibazo cy’abakozi bakiri bake bafite ubumenyi mu rwego rw’ingendo zo mu kirere.

Photos:

[fluentform id="3"]