sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye n’abaje Kwita Izina 20

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye abaje kwita abana b’ingagi amazina ku nshuro ya 20.

Aba barimo Intumwa yihariye ya Loni ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda Jean Todt, umunyabigwi wa Arsenal Mathieu Flamini n’umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Marriot International, David S. Marriott.

Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi ndetse n’umunyabigwi wa Arsenal, muri Village Urugwiro, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri 2025, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru ku rubuga rwa X.

Jean Todt wakiriwe na Perezida Kagame, ni Intumwa yihariye ya Loni ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda n’ubuziranenge bwayo, akaba yari kumwe n’umugore we Michelle Yeoh usanzwe ari intumwa y’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere, UNDP, akaba n’umukinnyi w’amafilimi .

Uyu mugabo n’umugore we bari mu Rwanda, aho bari baje kwifatanya n’Abanyarwanda mu gikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi cyabaye ku munsi w’ejo hashize, ndetse bari mu bise abana b’ingagi amazina.

Jean Todt yise umwana w’ingagi izina rya ‘Ruvugiro’, naho Michelle Yeoh yita umwana w’ingagi izina rya ‘Rwogere’

Mbere yo guhura n’umukuru w’Igihugu, aba bombi babanje kwerekwa imiterere y’imihanda y’Umujyi wa Kigali ndetse bifatanya na Polisi y’igihugu mu gutangiza gahunda yo gusiga amarangi y’umuhondo mu muhanda ‘Yellow Box’ igamije gukumira umuvundo mu mihanda.

Perezida Kagame yakiriye kandi Mathieu Flamini, ikirangirire mu mupira w’amaguru wakiniye ikipe ya Arsenal ndetse akaba ari n’umwe mu bashinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa sosiyeti itunganya ibikomoka ku bimera ya GFBiochemicals.

Uyu munyabigwi nawe yari mu Rwanda ahagarariye ikipe ya Arsenal mu birori byo Kwita Izina ku nshuro ya 20, aho nawe yise izina umwana w’ingagi rya ‘Rubuga’.

Iyi sosiyeti ya Mathieu Flamini itunganya ibimera bikabyazwamo ingufu zitangiza ibidukikije zisimbura ibikomoka kuri peteroli.

Ku rundi ruhande, Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa zaturutse muri Marriott International ziyobowe n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Marriott International, David S. Marriott, nawe wari witabiriye ibirori byo Kwita Izina ku nshuro ya 20, aho yise umwana w’ingagi izina rya ‘Urugwiro’.

David Marriot akomoka mu muryango wabashinje Marriott International ndetse yabaye umuyobozi mu nzego nyinshi zitandukanye zirimo serivisi, imari, imiyoborere y’abakozi, n’izindi nzego zitandukanye.

Photos:

Photos: Village Urugwiro

[fluentform id="3"]