sangiza abandi

AMAFOTO: Dutemberane Kigali iri kurimbishirizwa kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare

sangiza abandi

Kigali, Umurwa w’u Rwanda , ukaba mu mutima wa Afurika,  ni yo yonyine yatoranyijwe ku mugabe wa Afurika ngo yakire Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Ibi bivuze ko ibihugu byinshi byari byatanze ubusabe bwo kwakira iri siganwa ariko u Rwanda ruba ari rwo ruhabwa ayo mahiwe.

Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI Road World Championships) ni amarushanwa mpuzamahanga ategurwa buri mwaka n’Impuzamashyirahamwe y’Amagare ku Isi (UCI – Union Cycliste Internationale).

Ikinwa n’abakinnyi bahagarariye ibihugu byabo, atari amakipe yabo ya buri munsi (nk’ayabigize umwuga) .

Izabera mu mujyi wa Kigali kuva tariki ya 21 kugeza 29 Nzeri 2025, ni rimwe mu masiganwa azaba akomeye yabayeho kuko rizaba rigizwe n’inzira y’ibilometero 267,5 irimo akazamuko ka metero 5.475.

Kugeza ubu imyiteguro yo kwakira iyi shampiyona irarimbanijwe ndetse ibisabwa byose ngo iri siganwa ribe byamaze gutegurwa.

Umunota watembereye mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali, ureba aho imyiteguro igeze by’umwihariko aho iyi shampiyona y’Isi y’Amagare izanyura.

Abanyarwanda banyotewe kwibonera inkorokoro mu magare zizaza mu Rwanda
Umujyi wa Kigali uzwiho kuba umujyi ukeye kandi usukuye
Ahazanyura igare naho hashyizwe ibimenyetso byerekana ko imyiteguro igeze kure
Hari kubakwa ahantu hazafasha abizitabira kureba shampiyona y’Isi y’amagare kuticwa n’izuba cyangwa imvura
Imodoka zizatwara abashyitsi nazo zirateguwe
Umujyi wa Kigali ukomeje kurimbishwa ibyapa biranga shampiyona y’Isi y’Amagare
Kuri Convention Center ni hamwe hazabera iyi shampiyona ndetse imyiteguro igeze kure

Photos:

Photos: Nsengiyumva Jean Claude

[fluentform id="3"]