U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurengera akayunguruzo k’izuba (Ozone Layer), ndetse hazirikanwa ibikorwa bitandukanye bigira uruhare mu kurwanya ihumanywa ry’umwuka.
Ku rwego rw’Igihugu uyu munsi wizihirijwe ku kigo cya African Centre of Excellence for Sustainable Cooling and Cold Chain (ACES) giherereye mu Rubirizi mu Mujyi wa Kigali.
Iki kigo cyashyizweho ku bufatanye n’u Rwanda, u Bwongereza na UNEP’s, gitanga ubumenyi ku bijyanye no kubika no gukonjesha ibikomoka ku buhinzi ndetse n’imiti yifashishwa mu buvuzi.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igaruka ku myaka 40 y’Amasezerano ya Vienna, mu rwego rwo kuzirikana intambwe imaze guterwa mu kurengera akayunguruzo k’Izuba, binyuze mu masezerano mpuzamahanga yo mu 1987, (Montreal Protocol) ahagarika ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibinyabutabire byangiza akayunguruzo k’izuba.
Aya masezerano ya Montreal Protocol yaje kuvugururwa mu mwaka wa 2016, bikorewe I Kigali, yitwa Kigali amendment.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Arakwiye Bernadette, yashimangira ko uyu munsi Mpuzamahanga wibutsa urugendo rukomeye rwakozwe mu kurengera akayunguruzo k’Izuba.
Ati” Isabukuru nk’iyi ni ishema kuri buri wese. Ni amasezerano make cyane ku isi yageze ku ntsinzi nk’aya masezerano ya Vienna Convention, Montreal Protocol, ndetse n’amasezerano avuguruye ya Kigali Amendment.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwishimira kuba rwarakiriye Ikigo cya ACES, cyageze mu Rwanda mu 2020, gifasha mu gutanga ubumenyi no guhugura abantu baturutse hirya no hino muri Afurika.
Ati” Iki kigo ni ikimenyetso gikomeye cy’uruhare u Rwanda rufite mu gushaka ibisubizo birambye mu kurengera akayunguruzo k’izuba (ozone), gukoresha neza ingufu, kwihaza mu biribwa no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”
Minisitiri w’Ibidukikije yavuze ko u Rwanda rwakomeje gushora imari mu kurengera umwuka uhumekwa, binyuze mu kugenzura imyuka yangiza ikirere iva mu binyabizaga.
Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliette Kabera, nawe yagaragaje uruhare rukomeye u Rwanda rugira mu guteza imbere politiki yo kubungabunga umwuka mwiza no guca burundu ibyanduza akayunguruzo k’izuba.
Yakomoje ku gikorwa cyabaye ku Cyumweru, muri Pariki ya Nyandungu aho abanyeshuri ba Kigali Parents na GS Remera Catholic, bahuriye mu isiganwa ariko hagamijwe gukangurira urubyiruko kubungabunga umwuka mwiza no kwirinda ibyawuhumanya.
Ati” U Rwanda rwiyemeje gukomeza muri uwo murongo binyuze mu kongerera imbaraga inzego z’igihugu, gushora imari mu ikoranabuhanga rirengera ibidukikije, no gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa nka ACES.”
Juliette Kabera yaboneyeho gushimira abafatanyabikorwa bose bagize uruhare muri izi gahunda.
Iki gikorwa cyaranzwe n’imurikabikorwa ry’ibingabiziga bitangiza ibidukikije, imishinga y’urubyiruko igaragaza udushya mu kurengera ibidukikije, n’ibiganiro bigaruka ku byiza by’umwuka mwiza.










