Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw’ibiro bye aho Dieudonne Gatete, yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, yungirijwe na Viviane Mukakizima.
Izi mpinduka zashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa kane, tariki ya 18 Nzeri 2025.
Hashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 116, iya 112, n’iya 111; Perezida Kagame yashyize ku myanya abayobozi batandukanye.
Abahawe imyanya mishya ni Yves Iradukunda wari usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’lkoranabuhanga, Itumanaho na Inovasiyo (MINICT), kuva muri Werurwe 2020, akaba yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.
Perezida Kagame kandi yakoze impinduka muri Perezidansi, aho Dieudonne Gatete, yagizwe umuyobozi w’lbiro bya Perezida wa Repubulika akazaba yungirijwe na Viviane Mukakizima.
Perezida Kagame kandi yagize Amb. Claude Nikobisanzwe, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Porotokole ya Leta, Canoth Manishimwe agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo asimbuye Gisele Umuhumuza wari kuri uyu mwanya kuva muri Nyakanga 2025.
Ni mu gihe Leonard Minega Rugwabiza, yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Guverinoma, akaba yari asanzwe ari Umujyanama Mukuru muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi.
Perezida Kagame kandi yashyize ku mwanya Col. Claude Nkusi wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’lgihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), naho Jimmy Christian Byukusenge agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta (RPPA).





