Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe agaragaza ko kuba u Rwanda rwarakuriyeho Viza ibihugu bya Afurika na bimwe mu bihugu by’amahanga byongereye ba mukerarugendo n’abashoramari basura u Rwanda.
Ni ibyo yagarutse mu kiganiro yagejeje ku bagize ihuriro ry’imitwe ya politiki kigaruka ku mubano w’u Rwanda n’amahanga, cyabaye kuri uyu wa kane, tariki ya 17 Nzeri 2025, ku Cyicaro kiri huriro giherereye Kacyiru.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bitarumva neza ibijyanye no koroshya urujya n’uruza rw’abantu, atanga ingero za bimwe mu bikorwa nko gushyiraho Pasiporo Nyafurika, byagiye bitangizwa bikazima rugikubita.
Ati” Ndibuka ko muri 2016, Perezida wa Tchad yahawe pasiporo ya mbere Nyafurika, 001, ariko twategereje iya 002 turayibura, ntacyakozwe nyuma yaho.”
Yakomeje avuga ko hari ibihugu u Rwanda rwagiye rusinyana nabyo amasezerano yo gukuraho Viza ndetse hazakomezwa gukorwa ibishoboka byose ngo hongerwe amasezerano nkayo.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare, UCI ryashimye kuba abaza mu Rwanda badasabwa Viza.
Ati” UCI yatubwiye ko rwose kuba twarakuyeho viza ku Banyafurika n’abaturage bava mu bihugu biri muri CommonWealth na Francophonie, ari ibintu byatumye ubwitabire buba bwinshi, rero bitugirira akamaro kuko bituma tugira abadusura benshi, abakerarugendo benshi, abashoramari benshi batagomba kujya muri gahunda zo kwaka Viza.”
Mu Kuboza 2017, nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka, cyatangaje ko guhera tariki ya 1 Mutarama 2018, abagenzi baturutse mu bihugu byose byo ku Isi, bazajya bahabwa viza y’iminsi 30 bageze aho binjirira mu Rwanda bitagombye kubanza kuyisaba nkuko byari bisanzwe ku bihugu bimwe na bimwe.
Nyuma muri Werurwe 2020, u Rwanda rwaje gufata icyemezo cy’uko abaturage bo mu bihugu bigize Umuryango Wunze Ubumwe, abo mu Muryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa, Francophonie n’abo mu Muryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza, CommonWealth bazajya baza mu Rwanda bidasabye Viza.
Kugeza ubu muri Afurika hari ibihugu bya Afurika byafashe icyemezo cyo gukuriraho Viza Abanyafurika ni u Rwanda, Benin, Gambia, Seychelles, Ghana na Burkina Faso iherutse gufata iki cyemezo.
Uretse ibi bihugu ariko u Rwanda rwagiye rusinya amasezerano n’ibihugu bitandukanye yo gukuriraho Viza abaturage b’ibihugu byombi aribyo Nigeria, Liberia, Bahamas, Togo, Brazil, Antigua na Barbuda n’ahandi henshi.





