sangiza abandi

#Kigali2025: Abafite ibikorwa by’ubucuruzi badabagijwe mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rw’iterambere,RDB,rwashyizeho amabwiriza agenga ibikorwa by’ubucuruzi bujyanye n’Ubukerarugendo no kwakira abantu mu gihe cya shampiyona y’Isi y’amagare.

RDB ivuga ko guhera kuwa 19 Nzeri 2025 kugeza 28 Nzeri 2025, amaduka, ibigo  by’ubucuruzi  bunyuranye , resitora,utubari n’utubyiniro bizemererwa gukora kugeza saa kumi za mu gitondo muri iki gihe.

RDB ivuga ko ibi bidakuraho amabwiriza asanzwe akurikizwa, arimo ayo kugabanya urusaku no kudatanga cyangwa kutanywa inzoga ku bantu bari munsi y’imyaka 18, yibutsa ko akiriho kandi agomba kubahirizwa.

Uru rwego kandi rwatangaje ko atari umwanya wo gukoresha ibisindisha birenze urugero kuko bigusha no mu byaha..

RDB yagize iti  “RDB iributsa bose ko bakwiye kunywa mu rugero kandi bakareka gutwara ibinyabiziga basinze. Inzoga ntizigomba gutangwa ku muntu ugaragara ko yasinze.”

Yavuze ko abatazubahiriza aya mabwiiriza uko bwikwiye bazabibazwa hakurikijwe amategeko.

Photos:

[fluentform id="3"]