Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yasabye abarangije amasomo mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza Ibidukikije (RICA), gufasha igihugu mu kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi binyuze mu guhinga bigezweho kandi hatangijwe ibidukikije, abasaba kuzanatanga serivisi nziza.
Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa gatanu, tariki 19 Nzeri 2025, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya gatatu, abarangije muri RICA, mu muhango wabereye i Gashora mu Karere ka Bugesera, aho iri shuri riherereye.
Minisitiri w’intebe yatangiye ashimira abasore n’inkumi 83 barangije mu cyiciro cya gatatu, mu bijyanye no gutunganya ibikomoka ku matungo, gutunganya ibikomoka ku musaruro, uburyo bugezweho bwo kuhira n’ibindi.
Ati” Iyi ntambwe ni ingenzi kuko yerekana ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo muri iki gihe, cyane cyane mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu bushingiye cyane ku buhinzi.”
Yakomeje avuga ko Guverinoma y’u Rwanda ishimira Howard G. Buffett watangije ishuri rya RICA mu Rwanda, ku bw’ubuyobozi bwiza no kwiyemeza guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.
Ati ” Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, ndashaka gushimira Howard G. Buffett,washinze akanabera umuyobozi RICA, ku bw’ubuyobozi bwe bufite icyerekezo cyiza, mu gushyikira ubumenyi buteza imbere ubuhinzi mu Rwanda no ku Isi yose.”
Minisitiri Intebe avuga ko guverinoma y’u Rwanda na fondation Howard Buffet, bazakomeza gufatanya mu gushyigikira RICA, kugira ngo igere ku ntego zayo zo kubaka abayobozi bashoboye kandi bafite ubumenyi babasha kugira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi bugezweho.”
Yabibukije ko nubwo bahawe impamyabumenyi , bakwiye kwibuka kuzatanga serivisi nziza mu gihe bakeze ku isoko ry’umurimo.
Ati “ Uyu munsi ntabwo mwakiriye gusa impamyabumenyi, munakiriye umuhamagaro wo gutanga serivisi.”
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yibukije abarangije amasomo muri RICA ko ubumenyi bakuye muri iri shuri igihugu kibutegerejeho byinshi by’umwihariko mu guteza imbere ubuhinzi bugezweho nk’uko bikubiye muri gahunda ya NST2 n’iyi’icyerekezo 2050.
Ati “Twizeye ko muzabyaza umusaruro ubumenyi mukuye muri iri shuri, muteza imbere urwego rw’ubuhinzi mu gihugu cyacu.”
Yakomeje agira ati “Muzirikane ko igihugu kibatezeho umusanzu ukomeye mu kudufasha kugera ku ntego twiyemeje. Ubumenyi mukuye hano bugomba gufasha Igihugu kongera umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu gukora ubuhinzi bugezweho kandi bubungabunga ibidukikije.”
Yasabye abarangije amasomo yabo muri RICA kurangwa n’indangagaciro zibereye Umunyarwanda no kuba intangarugero mu byo bakora byose.
Ati “Muzaharanire kuba umusemburo w’impinduka nziza n’iterambere ry’imibereho myiza by’Abanyarwanda. Nongeye gushimira Ishuri Rikuru rya RICA n’abafatanyabikorwa baryo uruhare bagira mu iterambere ry’uburezi ndetse n’ubuhinzi mu Rwanda.”
Umuyobozi Mukuru Wungirije rw’Agateganyo wa RICA, Dr. Olusegun Yerokun, yashimye abarangije amasomo, avuga ko biteguye kuzana impinduka mu buhinzi bw’u Rwanda n’Isi.
Iri shuri rya RICA ryafunguye imiryango mu 2019, rifite intego zo kwigisha urubyiruko rw’u Rwanda ubumenyi bugezweho bugamije guteza imbere ubuhinzi bijyanye n’igihe.
Abanyeshuri ba RICA basoje amasomo yabo bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi burengera ibidukikije (Conservation Agriculture), ariko buri umwe akaba afite icyiciro runaka cy’ubuhinzi yihuguyemo by’umwihariko.
Biga imyaka itatu, aho umwaka wa mbere bawumara biga ku bijyanye n’imbogamizi zibasiye Urwego rw’ubuhinzi, ubwoko bw’ubutaka, uko bongera umusaruro, kwita ku bihingwa mu mirima n’ibindi.









