Minisitiri w’Intebe,Dr Nsengiyumva Justin, yasabye abahinzi bo mu karere ka Nyaruguru, gutekereza uburyo bashyira mu bwishingizi ibihingwa, birinda ko bajya mu gihombo mu gihe bahuye n’ibiza.
Ni ubutumwa yabahaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nzeri 2025, ubwo yatangiraga urugendo rw’iminsi ibiri mu ntara y’Amajyepfo ndetse aboneraho gutangiza igihembwe cy’ihinga 2026 A .
Ni uruzinduko yatangiriye mu Karere ka Nyaruguru, aho umuhango wo gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cya 2026 A, wabereye mu gishanga cy’Urwonjya, giherereye mu Murenge wa Nyagisozi .
Minisitiri w’Intebe yanasuye kandi uruganda rw’icyayi rwa Mata.
Umukuru wa Guverinoma yari ari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Minisitiri Uw’Ubuhinzi n’Ubworozi n’abandi.
Minisitiri w’Intebe,Dr Nsengiyumva Justin yabwiye abaturage bo muri Nyaruguru ko abazaniye ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
Yagize ati “ Twabazirikanye ngo tuze gufungura igihembwe cy’ihinga cya 2026 A.Ubuhinzi ni ikintu gikomeye ku buhinzi bwacu bw’u Rwanda.Natwe aho turi tuba dutekereza ingamba twafata ngo duteze ubuhinzi imbere.”
Yakomeje agira ati “Tukaba twaje kugira ngo tubereke ko tubashyigikiye , namwe mu byo mukora byose mukomeze mwiteze imbere.Umurava nabonye mufite muri kiriya gishanga, ndatekereza ko nimuwukomeza , umusaruro uzikuba inshuro nyinshi.”
Abahinzi bavuga ko beza umusaruro wa toni eshanu kuri hegitare .
Mbere batangira guhinga muri icyo gishanga bezaga toni imwe kuri hegitare.
Minisitiri w’Intebe yabasabye ko bakongera umusaruro , bakeza Toni 10 kuri hegitare .
Ati “ None ibi uwabigira umuhigo ntitwazabishobora? Uwo ni umuhigo, tuzagaruka kureba ko twawuhiguye isarura rigeze.”
Minisitiri w’Intebe yabibukije ko kugira ngo bongere umusaruro bakwiye gikoresha inyongeramusaruro kandi abadahinga mu gishanga bagakoresha uburyo bwo kuhira.
Dr Nsengiyumva yabasabye gushinganisha ibihingwa byabo birinda ko mu gihe haza ibiza bajya mu gihombo.
Ati “ Mutekereze kandi ubwishingizi .Hari ubwishingizi leta yabashyiriyeho. Muziko hari igihe ibihe biba bibi, ariko iyo umuntu afite ubwishingizi buramugoboka.”
Ubutumwa bwatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) bugaragaza ko intego y’iki gihembwe ari ukongera umusaruro hashyirwaho ingufu mu kubyaza umusaruro ibishanga n’ubutaka buhuje (Consolidated Food Basket Sites FoBaSi) hagamijwe gutanga umusaruro mwinshi w’ibiribwa.
Uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe ruzakomereza mu bindi bice by’Intara y’Amajyepfo, aho azasura imishinga y’iterambere itandukanye no kugirana ibiganiro n’abaturage ku bibazo bibabangamiye.








