sangiza abandi

I Gisagara Minisitiri w’Intebe  yasuye uruganda rwa Nyiramugengeri n’ahororerwa amafi

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, uri mu ruzinduko rw’akazi  mu Intara y’Amajyepfo, yasuye ibikorwa bitandukanye bizanira iterambere aka Karere birimo uruganda rwa Nyiramugengeri n’ahantu hororerwa amafi.

Ni Umunsi wa kabiri w’uruzindiko rwe, nyuma yo gusura uturere twa Huye na Nyaruguru, aho  kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Nzeri 2025  yarukomereje i Gisagarara.

Muri aka Karere ka Gisagara,Minisitiri w’intebe,Dr Nsengiyumva Justin,yasuye yasuye ituragiro ry’ikigo cyororerwamo amafi cya Kivu Choice riherereye mu gishanga cya Rwabisemanyi, hagati y’Umurenge wa Kigembe muri Gisagara na Ngera muri Nyaruguru.

Ni ikigo gifasha kongera umusaruro w’amafi ku isoko ryo mu Rwanda ndetse umusaruro usagutse ukoherezwa mu mahanga.

Leta y’u Rwanda irateganya kuzamura umusaruro w’amafi aboneka hifashishijwe ubworozi bukorerwa mu byuzi no mu cyitwa kareremba, aho umusaruro w’amafi uzava kuri toni 9,000 ukagera kuri toni zisaga 80,000.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), Jean Claude Ndorimana, aherutse gutangaza ko u Rwanda rufite intego yo kuzamura umusaruro w’amazi kugeza kuri tone ibihumbi 80  mu 20235.

Ati “Dufite igenabikorwa rirambye ry’ubworozi bw’amafi, aho duteganya ko muri 2035 tuzaba tugeze kuri toni 80,620 zivuye mu bworozi bw’amafi, tuvuye hafi kuri toni ibihumbi icyenda turiho uyu munsi”.

Muri Kamena 2024, u Rwanda rwari rugeze ku musaruro w’amafi wa toni 48,133 ku rwego rw’Igihugu, aho toni 9,000 muri zo arizo ziva mu bworozi bwayo andi akava mu burobyi busanzwe, gusa uwo musaruro ngo uracyari hasi, intego ikaba ari ukuwuzamura.

Yasuye uruganda rwa Nyiramugengeri

Nyuma yaho, yasuye uruganda rutunganya amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri, ruzwi nka Hakan Peat to Power Plant ruherereye mu gace k’Uruzi rw’Akanyaru, mu Karere ka Gisagara.

Uruganda rutanga amashanyarazi aturutse kuri Nyiramugengeri rwa Hakan ruherereye mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, rwatangiye gutanga amashanyarazi muri 2021 aho byari biteganyijwe ko rubanza gutanga megawati 40 muri 80 rwateganyirijwe.

Gusa mu bihe bitandukanye rwakuze kugira ibibazo ahanini bitewe no kutabona nyiramugengeri ihagije yatuma rutanga amashanyarazi uko bikwiye.

 Ni uruganda rwatwaye amadorali ya Amerika asaga miliyoni magana ane (400,000,000 $), ni ukuvuga arenga miliyari 400 Frw.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko u Rwanda rufite ikigega cya nyiramugengeri ingana na toni miliyoni 155 ziri ku buso bwa hegitari ibihumbi 50.

Imibare ya REG igaragaza ko 77% bya nyiramugengeri yose u Rwanda rufite iri mu gishanga cy’Akanyaru n’icya Nyabarongo ndetse no mu bibaya bya Rwabusoro.

Uretse uruganda rwa Hakan Power Plant, amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri anatunganywa mu ruganda rwa Gishoma rutanga megawati 15.

Dr Nsengiyumva Justin ari kumwe n’umushoramari wa Kivu Choice
Minisitiri w’Intebe yasuye Kivu Choice aho yororera amafi muri Gisagara

Photos:

[fluentform id="3"]