sangiza abandi

KIGALI: Polisi yafashe abantu 3 bacuruzaga urumogi

sangiza abandi

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, ANU rikorera mu mujyi wa Kigali ryafashe abantu 3 bafite udupfunyika 1253 tw’urumogi, bafatiwe mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali, bakaba bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku itariki ya 23 Nzeri 25, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana mu Kagali ka Bweramvura mu mudugudu wa Agakenke, hafatiwe uwitwa Kwizera Jean Pierre, ufite imyaka 20, yafatanywe udupfunyika 402 tw’urumogi. Amakuru ye yatanzwe n’abaturage bamenyesheje Polisi y’u Rwanda ko uyu Kwizera akura urumogi mu Karere ka Rulindo akaruzanira abakiriya be baherereye mu Murenge wa Jabana.

Undi wafashwe ni Hakizimana Ibrahim w’imyaka 28, wafashwe tariki ya 24 Nzeri 25, afatirwa kuri Tapi rouge i Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwezamenyo. Uyu niwe washakishaga abakiriya b’urumogi. Undi wafashwe ni umukobwa witwa Ngirimbabazi Shallon w’imyaka 25, wafatanywe udupfunyika 851. Polsi ivuga ko yari afite yari afite sitoke y’urumogi mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye Kagali ka Gatare.

Shallon akimara gufatwa yatangaje ko urumogi acuruza aruhabwa n’umuvandimwe we utarafatwa ukorera mu Karere ka Gicumbi nawe akaruha Hakizimana akajya ku rucuruza mu bice by’inyamirambo.

Polisi yatangaje ko abafashwe bashyikijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ngo bakurikiranweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

Polisi y’igihugu irashimira abaturage batangira amakuru ku gihe aba bantu bagafatwa uru rumogi rutarakwirakwira mu baturage, ikanibutsa abantu bose kujya batanga amakuru ku bantu bazi ko bacuruza ibiyobyabwenge bagafatwa.

Polisi kandi iraburira abantu bose bajya mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko inzego z’umutekano zifatanije n’abaturage zabahagurukiye “Nibabireke bashake ibindi byo gukora kuko ibiyobyabwenge uretse kugukenya ntibyagukiza”

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka