sangiza abandi

Abikorera bo mu Rwanda mu bufatanye na Kazakhstan mu by’ubucuruzi

sangiza abandi

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi na bagenzi babo bo muri Kazakhstan.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nzeri 2025.

Yasinywe n’Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Stephen Ruzibiza,ndetse na Aziz Alzhanov, uhagarariye Urugaga rw’Ubucuruzi Mpuzamahanga rwa Kazakhstan.

Aya masezerano agamije gushimangira ubufatanye mu by’ubucuruzi, guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi no gufungura amahirwe y’ishoramari hagati y’u Rwanda na Kazakhstan.

Aya masezerano anateganya ishyirwaho ry’inama y’ubucuruzi izaba ihuriweho n’ibihugu byombi, izwi nka ‘Rwanda- Kazakhstan Business Council’ ikaba yitezweho gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ibi bikomeje kugaragaza n’ubufatanye n’ umubano mwiza w’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda na Kazakhstan, watangiye ubwo Ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri Kazakhstan yashyikirizaga impapuro zimwemerera kuruhagararira muri icyo gihugu mu Ugushyingo 2016.

Perezida Paul Kagame, ni we mu Perezida wa mbere w’u Rwanda wagiriye uruzinduko muri Repubulika ya Kazakhstan.

PSF yasinyanye amasezerano na bagenzi babo ba Kazakhstan

Photos:

[fluentform id="3"]