sangiza abandi

Mike Tresor na Warren Kamanzi mu muryango w’injira mu Mavubi

sangiza abandi

Abanyarwanda bakina ku mugabane w’Iburayi aribo Mike Tresor na Warren Kamanzi, bari mu biganiro na FERWAFA, aho nta gihindutse aba bakinnyi bashobora kugaragara mu mwambaro w’Amavubi, mu mikino ikipe y’igihugu izakina mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Amakuru agera kuri Umunota.com, avuga ko Perezida wa Ferwafa, Shema Fabrice yihuriye imbonankubone n’aba bakinnyi akumva icyo batekereza ku kuba bakinira u Rwanda ndetse na we abagezaho umushinga w’igihe kirekire Amavubi afite.

Hashize igihe kitari gito u Rwanda rugerageza kureshya aba basore ngo babe bakinira Amavubi, ni cyane ko bombi bafite inkomoko mu Rwanda.

Mike Tresor avuka  kuri Se w’Umurundi, Ndayishimiye Freddy  na we wakanyujijeho muri ruhago y’i Burundi mu myaka yo ha mbere , naho nyina we akaba Umunyarwandakazi, ni mu gihe Warren Kamanzi we avuka ku babyeyi bombi b’Abanyarwanda.

Amakuru akomeza avuga ko Perezida wa Ferwafa, Shema Fabrice yaba yaragiranye ibiganiro na nyina wa Mike Tresor, ku kuba umuhungu we yakinira Amavubi, gusa akaba ataremeza iby’ubu busabe, abari hafi ye bavuga ko uyu musore yizera ko ashobora kongera guhamagarwa n’Ububiligi, akaba ari nayo mpamvu ataremeza gukinira Amavubi.

Ku rundi ruhande Perezida wa Ferwafa, Shema Fabrice, yagiranye ibiganiro na Warren Kamanzi ndetse byagenze neza.

Mike Tressor kuri ubu akinira ikipe ya Burnley, ikina mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona y’Ubwongereza, ‘Premier League’ ndetse muri 2023 akaba yari yiyambajwe mu ikipe y’Igihugu y’Ububiligi yagombaga gukina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Uburayi cya 2024, gusa kuva ubwo ntiyongeye guhamagarwa.

Warren Kamanzi we akinira Toulouse yo mu Bufaransa , muri 2022 yahamagawe mu ikipe y’Igihugu Amavubi ariko ntiyitabira ubutumire kuko yizeragako azahamagarwa mu ikipe y’Igihugu ya Norvege, ariko birangira adahamagawe kugera magingo aya.

Aba bakinnyi bombi baramutse bemeye gukinira Amavubi, baba ari inyongera nziza, na cyane ko Amavubi afite imikino ibiri isobanuye byinshi mu rugamba rwo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Isi cya 2026.

Photos:

[fluentform id="3"]