Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ibijyanye n’Isanzure (Rwanda Space Agency), Gaspard Twagirayezu, yatorewe kuba Umuyobozi Wungirije w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Inzobere mu by’Isanzure (International Astronautical Federation – IAF).
Gaspard Twagirayezu yatorewe mu nama yabereye mu Nama Mpuzamahanga ya 76 y’iri huriro, iri kubera i Sydney, muri Australia, kuva ku wa 29 Nzeri kugeza ku wa 3 Ukwakira 2025.
Iri huriro ryashinzwe mu mwaka wa 1951, rigamije guhuza, guteza imbere no koroshya ubufatanye hagati y’ibihugu, ibigo n’inzobere zitandukanye mu bijyanye n’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga ryo mu isanzure.
Iyi nama y’iri huriro yateraniye muri International Convention Centre (ICC Sydney), ihurije hamwe abarenga 7,000 baturutse mu bihugu birenga 100, harimo inzobere, abashakashatsi, abayobozi b’inzego za leta n’abikorera, ndetse n’urubyiruko rukora cyangwa rwiga iby’isanzure.
Twagirayezu Gaspard watowe nk’Umuyobozi Wungirije wa IAF, asanzwe ari umuyobozi wa RSA kuva mu 2024, umwanya yagiyeho avuye ku ku kuba Minisitiri w’Uburezi, asimbuye Col Francis Ngabo wari umuyobozi w’iki kigo kuva gishingwa mu 2020.
Rwanda Space Agency imaze kugira uruhare rukomeye mu mishinga n’ubufatanye mpuzamahanga bugamije gukoresha isanzure mu iterambere rirambye, nk’ikoreshwa rya ‘Drone’ mu buhinzi, ubwikorezi, itumanaho no guhangana n’ibiza.
Gaspard Twagirayezu yigeze no gukorera mu biro bya Perezida wa Repubulika nk’Umusesenguzi Mukuru mu bijyanye na Politiki n’Igenamigambi, aho yakoranye bya hafi n’abandi bayobozi mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere ry’igihugu.
Ubunararibonye afite mu bijyanye na politiki y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, bwiyongera ku kandi kazi yakoze mbere nk’Umusesenguzi mu Isakazabumenyi mu by’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST).
Muri urwo rwego, yakoze igenamigambi rigamije guhuza ubushakashatsi bwa siyansi n’ikoreshwa ryabwo mu iterambere ry’igihugu.
Twagirayezu afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Master’s) mu Bumenyi mu Ikoranabuhanga rya “Electrical and Computer Engineering” ryibanda ku micungire y’imishinga y’ubwubatsi n’inganda (Engineering Management), yakuye muri Kaminuza ya Oklahoma Christian yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni naho yize icyiciro cya mbere cya Kaminuza (Bachelor’s) mu Ishami ry’ibijyanye n’Amashanyarazi n’Ikoranabuhanga (Electrical/Electronics Engineering).
Yari umwe mu banyeshuri bahawe buruse ya Perezida wa Repubulika, izwi nka ‘Presidential Scholarship Programme’, maze nyuma yo kurangiza amasomo ye, agaruka mu Rwanda gutanga umusanzu mu guteza imbere imyigishirize y’ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ubushakashatsi (STEM).






