Abakinnyi babiri ba APR FC barimo umunya-Ghana, Dauda Seidu Yussif ndetse n’umunya Maurtania, Mamadou Sy, bashobora guhanwa bikomeye n’ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC nyuma y’uko bitwikiriye ijoro bagatoroka kuri Hotel bari bacumbitsemo mu Misiri.
Amakuru yizewe agera kuri Umunota.com avuga ko aba bakinnyi batorotse mu ijoro ryo kuwa gatandatu, tariki 4 Ukwakira 2025, ubwo bari mu Misiri bitegura umukino wo kwishyura wa APR FC na Pyramids.
Bivugwa ko ubwo bari bamaze gufata amafunguro y’umugoroba bagiye kujya mu byumba aho barara, aba bakinnyi bo bahise basohoka rwihishwa ndetse ko imodoka yari itwawe n’Umunya-Misiri ariyo yaje kubafata.
Abashinzwe umutekano w’iyi hoteri, ikipe ya APR FC yari icumbitsemo bahise bamenyesha, Lt Col. Jean Paul Ruhorahoza wari umuyobozi wajyanye n’iyi kipe ko hari abakinnyi basohotse kandi abandi baryamye.
Aba bakinnyi bari basohotse baje kugaruka nyuma y’amasaha ane, ubuyobozi bubabajije aho bari bagiye bavuga ko bari bagiye kubonana n’ababafasha mu kubashakira amakipe (Agents).
Lt Col. Jean Paul Ruhorahoza yahise afata umwanzuro w’uko amashusho yafashwe na Camera aba basore batoroka umwiherero yohererezwa ubuyobozi bukuru bwa APR FC, bukaba aribwo buzafata umwanzuro ku byabaye.
Nyuma y’uko ibi bibaye byarakaje cyane umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb ndetse ahita afata umwanzuro wo gukura aba bakinnyi ku rutonde rw’abakinnyi yari kwifashisha mu mukino wa Pyramids FC, abashinja imyitwarire idahwitse.
Dauda Seidu Yussif na Mamadou Sy bari muri bamwe mu bakinnyi ngenderwaho ba APR FC, aho bombi bari banakinnye mu mukino ubanza wahuje APR FC na Pyramids FC i Kigali, aho iyi kipe y’Ingabo yanatsinzwe ibitego 2-0.
Gusa ku rundi ruhande haribazwa byinshi ku mpamvu yo gusohoka kw’aba basore babiri ba APR FC, cyane ko iyi kipe yaje no gutsindwa ibitego 3-0 muri uwo mukino yahuriyemo na Pyramids aho hari abavuga ko aba basore baba bari bagiye guhabwa ruswa ko kugirango bitsindishwe .
Gusa abandi bakavuga ko bidashoboka kuko Pyramids FC ari ikipe isanzwe ikomeye.
Mu busanzwe APR FC ni ikipe izwiho kutajenjekera abakinnyi bagaragaweho imyitwarire mibi, aho byitezwe ko aba bakinnyi bashobora guhanwa bikomeye mu gihe byaba bigaragaye ko batorotse umwiherero w’ikipe bakajya mu bikorwa bitemewe.


Mamou Sy na Dauda Seidu Yussif batorotse umwiherero





