Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagaragakje ko ubufatanye bwa Afurika n’andi mahanga atari ubugomba gutuma Afurika igengwa ahubwo bugomba kuyihesha agaciro, bugashingira ku kungukira hamwe.
Yabitangaje mu ijambo yavugiye mu nama ya Global Gateway Summit yabereye i Buruseli mu Bubiligi, aho yagaragaje ko Afurika ari umugabane utanga amahirwe menshi adakwiye kwirengagizwa n’amahanga.
Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma barimo Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), João Lourenço wa Angola na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo n’abandi bayobozi batandukanye barimo Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi, Ursula von der Leyen.
Perezida Kagame yavuze ko inama ya Global Gateway yagaragaje uburyo bushya bwo guhuza ibitekerezo n’ibikorwa bigakorwamo ishoramari rifatika.
Yakomeje avuga ko intego y’iyi nama ari ugushaka ubufatanye, nubwo hari ababyumva mu buryo butandukanye.
Ati “Hari abumva ubufatanye ari ugutanga amabwiriza no gushyiraho ibyo abandi bagomba gukurikiza, abandi bakumva ko ari ukwemera ibyo bashyiriweho.”
Yongeraho ko Afurika yerekanye ko ubufatanye gusa budahagije kugira ngo habe impinduka zifatika.
Ati “Ubufatanye bwiza ntabwo butera abantu kugengwa, ahubwo butanga agaciro. Niba ushaka gukorana na Afurika, ubufatanye nyabwo kandi burambye bugomba gushingira ku kunganirana, gusangira no kungukira hamwe.”
Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikeneye kubaka ibikorwaremezo kugira ngo ishobore guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Ati”Afurika ikeneye ibikorwaremezo, ikoranabuhanga n’inganda kugira ngo ishobore guhangana n’abandi ku isoko ry’ubucuruzi.”
Yavuze ko Afurika ifite amahirwe n’ibyangombwa byatuma igera ku ntego zayo.
Ati “Afurika ifite isoko ryaguka, impano ndetse n’umutungo kamere bikenewe mu rugendo rwo kugera ku mpinduka zishingiye ku ikoranabuhanga no kurengera ibidukikije.”
Yongeyeho ko inyungu za Afurika zihuriza hamwe ndetse ko iki ari cyo gihe nyacyo cyo kuzibyaza umusaruro urambye.
Ati “Ibi ni byo Global Gateway ishobora gukora, dukomeje guhozaho no gukora ibishoboka.”
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yakomoje ku magambo ya mugenzi we Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, wavuze ko kubona Perezida Felix Tshisekedi na Paul Kagame bitanga icyizere cy’amahoro.
Ati: “Ndashimangira ko bamwe muri twe twabyiyumvisemo kimwe, twiyumvisemo imbaraga nziza mu bijyanye n’ubucuruzi, ishoramari n’amahoro.”






