sangiza abandi

Amavubi yatsindiwe imbere ya Perezida Kagame, amahirwe y’Igikombe cy’Isi ayoyokera i Kigali

sangiza abandi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi itakaje amahirwe yari asigaye yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi cya 20265, nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’igihugu ya Benin igitego 1-0 mu mu mukino ubanziriza uwa nyuma mu gushaka itike yacyo.

Uyu mukino wari utegerejwe n’Abanyarwanda batari bake wari nk’amahirwe ya nyuma yo kuba u Rwanda rwakora amateka yo kujya mu Gikombe cy’Isi.

Ni umukino wabereye muri Stade Amahoro guhera ku isaha ya saa 18:00, witabiriwe n’ibihumbi by’Abanyarwanda bendaga kuzuza iyi Stade ubusanzwe ishobora kujyamo ibihumbi 45 birenga.

Witabiriwe kandi n’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame wari mu byicaro yegeranye na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice.

Abakinnyi b’u Rwanda, umutoza Adel Amrouche, yakoresheje mu kibuga ni; Ntwari Fiacre, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Kavita Phanuel, Niyomugabo Claude, Mugisha Gilbert, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Muhire Kevin, Kwizera Jojea, Nshuti Innocent.

Umukino watangiye Amavubi afite imbaraga n’inyota yo gushaka igitego ndetse bidatinze Nshuti Innocent agerageza uburyo bwa mbere bw’igitego ku mupira w’umutwe yateye uturutse kwa Kwizera Jojea, ariko unyura ku ruhande.

Nyuma yaho Mutsinzi Ange, Bizimana Djihad n’abandi bakinnyi bakomeje kugerageza uburyo ndetse muri uwo mwanya Amavubi yabonye Coup Franc iri ahantu heza, gusa amahirwe y’Amavubi akomeza kuba make.

Igice cya mbere cyaje kurangira impande zombi ari 0-0, gusa nyuma y’akaruhuko k’iminota 15, Benin igarukana imbaraga zidasanzwe ari nako igerageza uburyo bw’ibitego bwinshi gusa bikomeza kugorana.

Kera kabaye Amavubi yaje kurangara nyuma yo kumara umwanya yataka Benin, umukinnyi wa Benin, Tosin Ajyegun abaca mu rihumye atereka igitego mu nshundura ku munota wa 80′, nuko Amavubi atakaza gutyo amahirwe yose yarasigaranye yo kuba mu makipe ya Afurika azerekeza mu Gikombe cy’Isi.

Ku ruhande rw’uyu mukino andi makipe yo mw’itsinda C yari yakinnye, Nigeria yatsinze Lesotho ibitego 2-1, ni mu gihe Afurika y’Epfo yanganyije na Zimbambwe 0-0.

Uko amakipe ahagaze ku rutonde, Benin iyoboye itsinda C n’amnota 17, igakurikirwa na Afurika y’Epfo ifite 15, Nigeria ifite 14 n’u Rwanda rwagumanye 11.

Ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda irerekeza muri Afurika y’Epfo mu mukino wa nyuma izahuriramo n’ikipe y’iki gihugu mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Photos:

[fluentform id="3"]