Maj Gen Vincent Gatama yatangiye ku mugaragaro inshingano zo kuyobora Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique, asimbuye Maj Gen Emmy K. Ruvusha wari umaze umwaka ayoboye ibyo bikorwa.
Umuhango wo guhererekanya ububasha hagati y’impande zombi wabereye ku cyicaro gikuru cy’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda giherereye mu Karere ka Mocímboa da Praia, ku wa 10 Ukwakira 2025, ubera
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano, abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda, ndetse n’abahagarariye Ingabo za Mozambique.
Mu gihe cy’umwaka yari amaze muri iyi ntara, Maj Gen Ruvusha yayoboye ibikorwa by’ingabo na polisi byibanze ku guhashya imitwe y’iterabwoba no gufasha abaturage gusubira mu byabo nyuma y’igihe bari barahunze kubera umutekano muke.
Uduce twinshi twari mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro twarafashwe, bituma abaturage batari bake bongera gusubira mu ngo zabo.
Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zifatanije n’iza Mozambique kandi zatanze amahugurwa ku ngabo z’iki gihugu, banashyira imbaraga mu kubaka umubano mwiza hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage.
Maj Gen Vincent Gatama wahawe izi nshingano, ategerejweho gukomeza ibikorwa byo kubungabunga umutekano muri iyi ntara ikomeje kugaragaramo ibibazo by’iterabwoba, anashimangira ubufatanye hagati y’inzego zombi.
U Rwanda rwohereje Inzego z’Umutekano muri Mozambique mu mwaka wa 2021, ku busabe bwa Leta ya Mozambique, mu rwego rwo kurwanya iterabwoba no gutanga umusanzu mu kugarura amahoro muri Cabo Delgado.








