Itsinda ry’abaramyi rya Vestina na Dorcas ryerekeje mu gihugu cya Canada, aho bagiye gukorera ibitaramo mu mijyi itandukanye bahereye muri Vancouver.
Umunyamakuru Irene Murindahabi usanzwe ureberera inyungu z’aba bahanzi mu muziki, yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yasangije ifoto igaragaza Ishimwe Vestine na murumunawe Kamikazi Dorcas bicaye ku kibuga cy’Indege, ayiherekeresha amagambo agaragaza ko berekeje muri Canada.
Ati” Canada, Vancouver twaje.”
Mu yandi mashusho kandi yagaragaje Vestine, Dorcas na Murindahabi baherekejwe ku kibuga cy’Indege n’umugabo wa Vestine, Idrissa Jean Luc Ouédraogo baherutse kurushinga muri Nyakanga uyu mwaka.
Murindahabi yaherukaga kubwira itangazamakuru ko Vestine na Dorcas bazataramira mu mujyi wa Vancouver, tariki ya 18 Ukwakira 2025, nyuma bakomereze no mu yindi mijyi batahise batangaza.
Yavuze ko bafite gahunda yo gukora ibitaramo byinshi bitandukanye bizajyeza no mu mwaka wa 2026, icyakora bazagaruka mu Rwanda bakazongera gusubirayo nyuma.
Ibi bitaramo byari biteganyijwe kuba mu myaka ibiri ishize gusa biza gusubikwa bitewe nuko harimo akavuyo mu bari bari kubafasha kubitegura.
Vestina na Dorcas bamaze kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo nk’izagiye hanze uyu mwaka nka ‘Emmanuel’, ‘Yebo’, ‘Ihema’ n’izindi nyinshi.
Iri tsinda kandi ryerekeje muri Canada nyuma yo gutaramira muri Camp Kigali, mu gitaramo cya ‘Day of Bliss Rhapsody crusade’ gitegurwa n’umuvugabutwa w’umunya-Nigeria, Rev. Dr. Chris Oyakhilome.









