Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo umuhanzi w’Umunya-Kenya, Bien-Aimé Baraza, umwe mu bigeze kuba mu itsinda rya Sauti Sol, ataramire i Kigali mu gitaramo cya ‘Friends of Amstel Experience 2025’.
Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira 2025, kikazabera mu nyubako nshya ya Zaria Court.
Iki gitaramo kizahuriramo abahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Bruce Melody, Kivumbi King, na Mike Kayihura, n’abavangamiziki bazwi nka DJ Marnaud na DJ Toxxyk.
Cyatumiwemo kandi n’umuhanzi ufite amateka akomeye mu muziki wo muri Afurika y’Uburasirazuba, benshi bazi nka Bien-Aime, uyu muhanzi akaba ari inshuro ya mbere azaba agiye gutaramira i Kigali kuva yatandukana n’itsinda yahozemo rya Sauti Sol.
Biteganyijwe ko ku wa Gatandatu, amarembo ya Zaria Court azaba afunguye guhera saa 2:00 z’amanywa, aho abazitabira ibi birori bazasabana, bagasangira, bakaryoherwa n’umuziki mwiza mu birori bidasanzwe bya ‘Friends of Amstel Experience’ bimaze kwandika amateka mu Karere.
Amatike yo kwinjira ari kugurishwa binyuze ku rubuga rwa tiquet.rw, aho abashaka kwitabira basabwa gutangira kwigurira hakiri kare kuko hitezwe abantu benshi.
Ni igitaramo kitezweho guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki b’ingeri zose, by’umwihariko abafana ba Bien bamukumbuye kuva ku bihe bya Sauti Sol.
Bwa mbere agiye gutaramira mu Rwanda nyuma yo gutandukana na Sauti Sol
Nyuma y’imyaka irenga 20, Bien Aime aririmba mu itsinda rya Sauti Sol, aho yaririmbanaga n’abarimo Willis Chimano, Savara Mudigi na Polycarp Otieno ucuranga Gitari. Bien Aime yahisemo gukomeza inzira y’ubuhanzi aririmba ku giti cye.
Uru rugendo yarutangiye mu 2021, avuga ko we na bagenzi be bo muri Sauti Sol batandukanye kubera ko bifuzaga guhindura ibyo bakoraga bakajya mu bindi bishya.
Ati” Twafashe umwanzuro wo gutandukana kuko twari tumaze imyaka 20 dukora umurimo umwe. Twifuzaga kubona ubundi bunararibonye no guhura n’ibindi bibazo bishya byadufasha gukura. Twari tugeze aho dutangira kumva ibintu bisa nk’aho bisanzwe, maze twumva ko dukeneye kugerageza ikintu gishya.”
Mu rugendo rwe nk’umuhanzi uririmba wenyine, Bien yagiye asohora indirimbo zakunzwe cyane nka “Inauma”, “My Baby” (yakoranye na Ayra Starr) n’indi aherutse gusohora yise ‘All my enemies are suffering”, ndetse mu 2023 yasohoye album ya mbere ku giti cye yise “Alusa Why Are You Topless?”.
Iyi album yagaragaje ubuhanga bukomeye bwa Bien Aime mu njyana ya Afropop, Soul na RnB ndetse indirimbo ze zigira umwihariko w’uko ziba zigizwe n’amagambo yuje ubuhanga.
Bien-Aimé Baraza yashakanye n’umunyamideli akaba n’umwanditsi w’ibinyamakuru byo muri Nigeria witwa Chiki Kuruka, bakoze ubukwe mu mwaka wa 2020, nyuma y’imyaka myinshi bakundana.
Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru byo muri Kenya n’uko uyu mugore wa Bien yaba ari n’umujyanama we mu bikorwa bya muzika ndetse agira uruhare runini mu micungire y’ibikorwa bye, by’umwihariko mu bijyanye no kumugira inama, gutegura gahunda ze n’uburyo agaragara mu itangazamakuru.






