Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yatangaje ko abana bafite ababyeyi bafite imiziro muri Kiliziya Gatolika ituma badahabwa amasakaramentu, bazajya bishingirwa n’ababyeyi ba Batisimu babo bakabasha kuba na bo bahabwa amasakaramentu.
Ni ibyo yatangarije mu nama nyungurabitekerezo yateguwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’u Rwanda, CEJP yabereye kuri Centre Missionnaire Lavigerie kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira 2025.
Iyi nama nyungurabitekerezo yari iyobowe na Padiri Valens Niragire akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Yitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe kwegereza serivisi z’ubutabera abaturage, Gahongayire Mariam, n’abagize imiryango ya leta n’itari iya Leta.
Abitabiriye iyi nama baganiriye ku bibazo bitandukanye bireba ibyiciro by’abanyantege nke birimo abagore n’abana by’umwihariko abangavu baterwa inda ariko bakihakanwa n’abazibateye.
Padiri Valens Niragire yagaragaje ko umwana wese uvuka aba afite uburenganzira bwo kumenya Se umubyara, bityo asaba ko habaho ubuvugizi ku batereranywe bose.
Gahongayire Mariam yavuze ko nko ku ruhande rwa Leta hashyizweho ikigo cya Isange One Stop Center mu bigo nderabuzima bitandukanye, kugirango bitange serivisi z’ubuzima ku bahohotewe.
Ati” Mu rwego rwo gufasha abahuye n’ihohoterwa, hashyizweho Isange One Stop Center, aho Leta yagiye iyishyira mu bigo Nderabuzima bitandukanye kugira ngo bitange Serivisi z’ubuzima, by’umwihariko ku bahohotewe.”
Ku ruhande rwa Kiliziya Gatolika, Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda avuga ko mu rwego rwo gukuraho imbogamizi zo kudahabwa amasakaramentu ku bana bavutse ku babyeyi bafite imiziro yo kutabona amasakaramentu muri Kiliziya Gatolika, bazajya bishingirwa n’ababyeyi ba Batisimu.
Ati” Hari ababyeyi baba batarashobora gukemura ibibazo byabo kugira ngo babone Isakaramentu babohore n’abana. Twabashyiriyeho gahunda yo kubohora abana aho umubyeyi wa Batisimu ashobora kwishingira umwana akamubatirisha akazakurikirana uburere bwe bwa gikirisitu mu gihe ababyeyi bagitunganya ibyo basabwa kugira ngo bagarukire Imana.”
Mu rwego rwo gukomeza gushakira ibisubizo birambye ikibazo cy’abangavu baterwa inda, Padiri Valens avuga ko hazakomeza kumenyekanisha itegeko rihana abakora iki cyaha, ariko agaragaza ko hakiri imbogamizi nko k’umwana wifuza kumenya Se, gupima ADN bigihenze.
Ati” Gupima ADN birahenze ntabwo byoroheye buri wese, turasaba inzego bireba kugira ngo bafashe imiryango itishoboye y’abana bavutse bagatereranwa kandi abana bakaba bashaka kumenya ba Se boroherezwe ku biciro byashyizweho.”
Gahongayire Mariam avuga ko kubufatanye bwa Minisiteri y’Ubutabera na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda, baziga ku buryo hajya habamo korohereza abafite ibyemezo bigaragaza ko badashobora kwiyishyurira serivisi z’ubutabera, bakazajya boroherezwa ku bijyanye no gukora ADN.







