sangiza abandi

Kaminuza y’u Rwanda igiye gutanga Impamyabumenyi ku banyeshuri barenga 9500

sangiza abandi

Ubuyobozi bwa wa Kaminuza y’u Rwanda, bwatangaje ko abanyeshuri 9529 basoje amasomo mu mashami atandukanye , ari bo bazahabwa impamyabumenyi mu birori biteganyijwe kubera i Huye, ku wa Gatanu, tariki 17 Ukwakira 2025.

Ni ku nshuro ya 11, Kaminuza y’u Rwanda, igiye gutanga impamyabumenyi kuva yahurizwa hamwe nka kaminuza imwe y’u Rwanda mu 2013.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye,Ange Sebutege,  yavuze ko abikorera biteguye kwakira abarenga ibihumbi 20 bazaba bari mu Mujyi wa Huye bitabiriye ibi birori.

Ati “Kuba uwo mubare ungana gutyo ushobora kuza mu karere, abikorera bakabasha kubakira neza, ni ikigaragaza iterambere tugezeho mu bijyanye no kwakira abantu.”

Meya Sebutege yavuze ko kwakira ibi birori muri aka karere ari amahirwe ku bikorera mu buryo bw’ubucuruzi mu kwakira abantu, ingendo, n’ibindi kuko bisiga amafaranga menshi muri uyu mujyi.

Ati” Birumvikana ko ayo ari amafaranga asigara”

Yatangaje ko mu mwaka ushize wa 2024, ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku barangije muri Kaminuza y’u Rwanda, byasigiye Akarere ka Huye, asaga miliyoni 800 Frw.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Muganga Didas Kayihura yavuze ko Kaminuza y’u Rwanda igendana n’icyerecyezo cy’igihugu, yinjiza umubare munini w’abiga ishami runaka rikenewe cyane ku isoko ry’umurimo.

Yavuze ko ubwo habaga ikibazo cy’ibura ry’abarimu, bazamuye umubare w’abajya kwiga mu ishami ry’uburezi aho ubu mu bagiye guhabwa Impamyabumenyi, abarenga 3000 Ari bo mu ishami ry’uburezi gusa.

Ati Igihugu kiratubwira kiri hari icyuho kingana uku, ubwo natwe tukazamura umubare w’abo twakira. “

Abagiye gusoza amasomo muri Kaminiza y’u Rwanda ni abasoje amasomo mu byiciro bitandukanye birimo icyiciro cya kabiri ( Bachelor’s Degree), ari nacyo gisojwemo benshi barenga ibihumbi umunani,  harimo n’abahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere mu burezi ( Diploma in education), icya gatatu ( Master’s Degree) gisojwe n’abarenga 800, ndetse n’abahabwa impamyabumenyi y’ikirenga (PHD) bagera kuri 38.

Photos:

[fluentform id="3"]