Abahanzi bo kuramya no guhimbaza Imana Vestine na Dorcas, batanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo bakoreye muri Canada.
Aba bahanzi bakoze igitaramo mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira 2025, mu mujyi wa Vancouver.
Iki gitaramo cyiswe Yebo Concert kitabiriwe n’abakunzi baba baramyi batuye mu Mujyi wa Vancouver n’imijyi bituranye, barataramirwa biratinda.
Ni igitaramo kandi bahuriyemo n’umuramyi, Adrien Misigaro usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukunzwe na benshi mu ndirimbo nka ‘Nyibutsa’, ‘Ntuhinduka’, ‘Niyo ndirimbo’ yakoranye na Meddy n’izindi nyinshi.
Abaramyi Vestina na Dorcas baserutse ku rubyiniro mu myambaro miremire aho Ishimwe Vestine yari yambaye ijipo ndende y’umukara, ishati y’umweru n’igitambaro mu mutwe cy’umukara ni mu gihe mugenzi we Kamikazi Dorcas yari yambaye ikanzu ndende y’icyatsi n’igitambaro cy’icyatsi.
Aba bahanzi berekeje muri Canada, tariki ya 12 Ukwakira 2025, baherekejwe n’umunyamakuru Murindahabi Irene, usanzwe ureberera inyungu zabo mu muziki.
Byari biteganyijwe ko ubwo aba baramyi bazaba bamaze gutaramira mu mujyi wa Vancouver, bazataramira no mu yindi mijyi ya Canada ariko yari itaratangazwa.
Vestine na Dorcas ni abaramyi bagezweho kandi bakunzwe na benshi by’umwihariko muri Afurika yo mu Burasirazuba ndetse indirimbo zabo usanga ziririmbwa cyane nko ku mbuga nka Instagram na TikTok.
Bafite indirimbo nyinshi kandi zigezweho zirimo ‘Yebo’ kuri ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 20 ku rubuga rwa Youtube mu gihe cy’amezi 7, ‘Ihema’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 8 mu gihe cy’amezi 10, na ‘Emmanuel’ baherutse gushyira hanze mu mezi atatu imaze urebwa na miliyoni zirenga 6.




























