sangiza abandi

U Rwanda na DRC byongeye guhurira i Washgton byiga ku mugambi wo kurandura FDLR

sangiza abandi

Intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 21 Ukwakira 2025, zongeye guhurira i Washngton, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu nama ya gatatu isuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro  Washgton agamije kurangiza ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDCongo.

Ibi biganiro byitabiriwe kandi  n’abahuza barimo  na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta ya Qatar ndetse na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Itangazo rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rivuga ko iyi nama ihuza urwego ruhuriweho rugamije gushakira hamwe umutekano hagati ya Congo n’u Rwanda, (JSCM) , yateguwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Washington yasinywe ku wa 27 Kamena 2025, agamije kwimakaza ituze n’umutekano urambye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo.

Abitabiriye inama basuzumye iyubahirizwa ry’umwanzuro w’ingamba zo kwitegura ibikorwa byo gusenya FDLR zirimo gusesengura ibibazo ishobora guteza no guhererekanya amakuru.

Biteganyijwe ko hazakorwa n’ubukangurambaga bwo gushishikariza abarwanyi ba FDLR kurambika intwaro kugira ngo bacyurwe mu Rwanda, kandi nikirangira, hazakurikiraho ibikorwa byo gusenya uyu mutwe hifashishijwe imbaraga z’igisirikare

Muri iyi nama, habaye isuzuma ry’intambwe imaze guterwa kuva mu nama zabanje za JSCM yo ku wa 17na18 Nzeri.

 Hashingiwe kuri ibyo, impande zombi zemeranyije ku bikorwa byihariye bigamije kurandura umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi bw’u Rwanda .

Abagize JSCM bemeranyije gukomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izo gahunda no gushakira ibisubizo ibibazo bishobora kugaragara, banemeza ko inama ya kane ya JSCM izaba ku wa 19-20 Ugushyingo 2025.

Guverinoma ya RDC n’iy’u Rwanda byashimiye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Qatar n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika ku bwo gukomeza gushyigikira inzira y’amahoro.

Abitabiriye inama bose biyemeje guteza imbere amahoro arambye n’ituze mu burasirazuba bwa RDC no mu karere k’ibiyaga bigari.

Photos:

[fluentform id="3"]