Urukiko rwa Rubanda rwo mu Bufaransa rwanze ubujurire bwa Sosthène Munyemana, rutegeka ko akomeza gufungwa imyaka 24 yari yarakatiwe mu 2023, nyuma yo kumuhamya uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mugabo wahoze ari umuganga i Butare yahamijwe ibyaha bya jenoside n’ibikorwa byo kuyitegura, mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare , ubu ni mu karere ka Huye.
Ubushinjacyaha tariki ya 21 Ukwakira bwari bwagaragarije urukiko ko Dr. Munyemana akwiye igifungo cya burundu kubera ko yagize uruhare mu rupfu rw’abantu benshi.
Bwasobanuye ko uwishe umuntu umwe mu Bufaransa, akatirwa igifungo cy’imyaka 30, uwagize ubwinjiracyaha mu kwica umuntu agakatirwa imyaka 25, bityo ko uwishe benshi akwiye kuba muri gereza ubuzima bwe bwose.
Dr. Munyemana avugwaho kuba inshuti magara ya Kambanda Jean wabaye Minisitiri w’Intebe muri “Guverinoma y’Abatabazi”. Kambanda yiyemereye ko yagize uruhare muri Jenoside, akatirwa igifungo cya burundu.
Munyemana yari muganga w’indwara zo mu myanya myibarukiro y’abagore ku bitaro bya kaminuza (CHUB) i Butare mu majyepfo y’u Rwanda, mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi.





