sangiza abandi

Ni ndinda Nkurinde! Polisi yatangije ubukangurambaga bwa ‘Turindane Tugereyo Amahoro’

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bwa ‘Turindane Tugereyo Amahoro’, bugamije guhwitura abakoresha umuhanda gufatanya mu kurinda umutekano wabo no kwirinda impanuka.

Ni ubukangurambaga bwatangirijwe muri Gare ya Nyabugogo, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Ukwakira 2025, mu biganiro byahuriyemo Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda n’abashoferi bakorera muri iyi Gare.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP. Kayigi Emmanuel, yavuze ko ubu bukangurambaga bushya butaje gukuraho ubwari busanzweho bwa ‘Gerayo Amahoro’, ahubwo buje kubwunganira kugirango umutekano w’abakoresha umuhanda urusheho kugenda neza.

Ati “Iyi gahunda ije kugirango itwibutse inshingano za buri umwe, wowe mushoferi wujuje inshingano zawe? ese wowe mugenzi wubahirije inshingano zawe?”

Akomeza avuga ko gahunda nk’izi zigamije gufasha abakoresha umuhanda by’umwihariko abashoferi kuzamura imyumvire yabo kugirango hirindwe impanuka.

Ati” Turashaka tuzamure imyumvire, duhindure imitekerereze, tugabanye impanuka ku buryo bufatika, kandi birashoboka.”

SP. Kayigi avuga ko ubu bukangurambaga buje kugirango burusheho kubaka umubano hagati y’abakoresha umuhanda.

Ati “Mureke tube hamwe, ku buryo umuntu yumva ko afite inshingano kuri mugenzi we, tugabanye impanuka zo mu muhanda, tunazamure imyumvire ku buryo bufatika bwabakoresha umuhanda, amategeko yubahirizwe.”

Abashoferi bari muri iki gikorwa batangaje ko gahunda ya mbere ya ‘Gerayo Amahoro’ yabafashije kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko mbere y’uko ishyirwaho impanuka zari nyinshi.

Bavuga ko kuri gahunda nshya ya ‘Turindane Tugereyo Amahoro’ izarushaho gutuma buri umwe aba ijisho rya mugenzi we, hagamijwe kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi CP. Boniface Rutikanga yagiranye na Umunota, yashimangiye ko gahunda ya ‘Turindane Tugereyo Amahoro’ ari indi nyongera ya ‘Gerayo Amahoro’.

Ati” Gahunda yahozeho ni Gerayo Amahoro, kandi ntaho irajya iracyahari, gusa twongeyeho ko muri gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’, noneho ntibibe inshingano ya Polisi gusa ko tugomba kwibutsa abantu kugerayo amahoro, ahubwo bibe inshingano za buri wese ukoresha umuhanda, ari nayo mpamvu tuvuga ngo ‘Turindane mu muhanda.”

Yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga kubererekera abanyamaguru batambuka, asaba n’abanyamaguru kwambuka bihuta.

Ati” Turindane twebwe abatwara ibinyabiziga, duha inzira abanyamaguru ko bambuka mu mutuzo, Turindane natwe abanyamaguru tuzirikana ko tugomba kwihuta, tutavugira kuri telefoni cyangwa ngo twambare ama ‘ecouter’.Turindane abashoferi twirinda umuvuduko wica, turindane twese, wowe mugenzi wibutsa ugutwaye icyo agomba kwitwararika mu muhanda.”

CP. Rutikanga yakomeje avuga ko ubu bukangurambaga buje kugira ngo harebwe niba ibyo abakoresha umuhanda bigishijwe muri gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ barabashije kubyumva.

Yongeyeho kandi ko Polisi y’u Rwanda itazahwema guhwitura ndetse no gukomeza ubukangurambaga muri gahunda ya ‘Turindane Tugereyo Amahoro’, ariko kandi ko uzica amategeko y’umuhanda azahura n’ukuboko guhana kwa Polisi y’u Rwanda.

AMAFOTO

Photos:

Nsengiyumva Jean Claude

[fluentform id="3"]