sangiza abandi

N’iyo umuturanyi yateye ibibazo, inkoni zikubitwa u Rwanda – Perezida Kagame

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye Abasenateri bashya kuzuza neza inshingano zabo no guhangana n’ibibazo bitandukanye igihugu gihura na byo.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025, ubwo yakiraga indahiro z’abasenateri bashya.

Abasenateri bashya barahiye barimo Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr. Uwamariya Valentine, Gasana Alfred, Frank Habineza na Nkubana Alphonse.

Nyuma yo kwakira indahiro, Perezida Kagame yibukije aba basenateri ko kubera inshingano nyinshi z’igihugu, abayobozi batujuje ibisabwa baba bakwiye kubibazwa.

Umukuru w’Igihugu yabasabye kumenya neza inshingano kandi bakamenya icyerekezo cy’igihugu.

Perezida Kagame yongeyeho ko igihugu gihura n’ibintu bitandukanye bityo baba bakwiye guhangana na byo.

Yagize ati “ Ndizera ko byumvikanye neza, mukamenya igihugu cyacu aho kiva naho kijya, ibyo kinyuramo byinshi biba bigoye ,ibibazo byaba ibiduturukamo n’ibituruka hanze.”

Yakomeje agira ati “ U Rwanda n’iyo umuturanyi yakoze amakosa, yateye ibibazo, inkoni zikubitwa u Rwanda. Nitwe tugomba kubisubiza. Ibyo nabyo mukwiye kubimenya, mukabishyira mu mikorere.

Icyo kibazo cy’ubwoko bubiri, cy’uko tubazwa ibyacu, tukabazwa n’iby’abandi. Abantu aho kwicara ngo baganye, batabaze, abantu bishakamo imbaraga zo guhangana n’ibyo bibazo.”

Perezida wa Repubulika yavuze nubwo  mu bihe bitandukanye igihugu cyahuye n’akarengane  ibyo bidashobora gukoma mu nkokora iterambere ry’u Rwanda.

Ati “ Icyo dushobora gusezeranya ni uko ibyo bidashobora kutuvana mu nzira yo kwiyubaka, yo kwigenera, yo kujya aho dushaka no kugera aho dushaka dukwiye kuba tugera.”

Perezida Kagame yavuze ko   u Rwanda ari igihugu kigenga bityo nta muntu n’umwe urugenera uko rukwiye kubaho.

Ati “ Erega nta muntu dusaba wo kuduha uburenganzira bwo kubaho. Ntawe dusaba uburenganzira bwo kubaho uko dukwiriye kuba tubaho.”

Yakomeje agira ati “ Guhangana biruta gusabiriza. Mujye muhangana, murebe umuntu mu maso, mumubwire icyo mukwiye kumubwira. Abasenateri muzi aho tuvuye, muzi aho turi naho tugana.Inshingano yanyu murayumva ndetse harimo inshingano yo kwibutsa buri wese icyo dushinzwe no kugisobanura mu gihe cyagaragaye ko kitari mu buryo . Mukwiye kubikoresha mutyo , nibwo muzaba mugiriye akamaro igihugu cyacu.”

Sena igizwe n’abasenateri 26, buri muntu agomba kuba afite nibura imyaka 40 y’amavuko, bakaba kandi bagomba kuba bahagarariye ibyiciro byose by’Abanyarwanda, bakaba batorerwa manda y’imyaka 5 nk’uko Itegeko ryo muri 2019 ribiteganya.

Photos:

[fluentform id="3"]