Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi abagabo babiri bacuruza urumogi mu baturage.
Polisi ivuga ko aba bantu bafashwe ku Cyumweru, tariki ya 26 Ukwakira 2025, biturutse ahanini ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Aba bagabo babiri bafatiwe ahantu hatandukanye, aho umwe yafatiwe mu Murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, undi afatirwa mu Murenge wa Jali, mu Karere ka Gasabo.
Abafashwe ni Harelimana Mustafa w’imyaka 43 na Miniriho Bernard w’imayaka 38, bombi bafashwe bafite udupfunyika 617 tw’urumogi.
Polisi ivuga ko bakimara gufatwa bemeye ko urumogi bafatanywe ari urwabo, bakaba bari baruzaniye abakiriya babo mu Mujyi wa Kigali.
Maniriho yavuze ko urumogi yacuruzaga rwaturutse mu Murenge wa Karambo, mu Karere ka Gakenke.
Itabwa muri yombi ry’aba bagabo ryagizwehomo uruhare n’abaturage, aho bavuga ko Harelimana bamubonye arufite naho Maniriho bari basanzwe bazi ko akora ubwo bucuruzi.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yashimiye abaturage batanze amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwirakwiza mu baturage.
Ati “Ni ikimenyetso cy’ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge.”
Polisi kandi yashimye uburyo abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’ibiyobyabwenge ndetse n’uruhare bagira mu kubirwanya.
Abafashwe bombi bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo hakomeze iperereza, ni mu gihe kandi hakomeje ibikorwa byo gushakisha n’abandi bacyekwaho kubigiramo uruhare.
Polisi y’u Rwanda yihanangirije abantu bishora mu bikorwa byo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, ivuga ko bagomba kubireka bagashaka ibindi bakora bibafitiye umumaro, iboneraho kwibutsa ko itazihanganira ababikora.
Ati “Amayeri yose bakoresha arazwi bityo rero kubafata biroroshye.”
Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.








