sangiza abandi

Perezida Kagame ari i Riyadh muri Arabie Saoudite

sangiza abandi

Perezida Kagame yageze i Riyadh muri Arabie Saoudite aho yatangiriye urugendo rw’akazi ndetse agahura n’ Igikomangoma akaba na Minisitiri w’Intebe wa Arabie Saoudite, Mohamed bin Salman.

Perezida Kagame ari muri icyo gihugu mu rwego rwo kwitabira  inama mpuzamahanga  ya cyenda yiga ku ishoramari (Future Investment Initiative) yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 27-30 Ukwakira 2025.

Ibiganiro by’abo bombi byibanze mu gushyira imbaraga hagati y’Ubwami bwa  Arabie Saoudite n’u Rwanda.

U Rwanda na Saudi Arabia bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo uburezi, ubuzima, ingufu n’iterambere ry’ibikorwa remezo.

 Izindi nzego z’ishoramari ibihugu byombi bifatanyamo harimo ikoranabuhanga, urwego rw’imari, ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari.

By’umwihariko, Saudi Arabia ni isoko ryagutse ry’umusaruro w’ubuhinzi woherezwa mu mahanga by’umwihariko imboga n’imbuto bituruka mu Rwanda.

Nko mu Ukwakira 2025 Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko rishyigikiye kandidatire ya Arabie Saoudite yo kwakira Igikombe cy’Isi cya 2034.

Mu 2023, Ikigega cya Saudi Arabia gishinzwe Iterambere (SFD) na Guverinoma y’u Rwanda bashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo ya miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika (hafi miliyari 23.3 z’Amafaranga y’u Rwanda), azakoreshwa mu kwagura imiyoboro iciriritse n’imito ishamikiyeho izageza umuriro mu ngo ibihumbi 60 zo mu turere twa Muhanga, Kamonyi na Gakenke.

Intambwe imaze guterwa mu butwererane bw’ibihugu byombi yatangiye mu mwaka wa 2018, ubwo ibihugu byombi byasinyaga ku masezerano atangiza umubano mu bya dipolomasi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]