Iseka Rusange rya ‘Gen-Z Comedy Show’ ryagarutse, aho abazitabira bazasusurutswa n’umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi.
Iki gitaramo gisanzwe kiba inshuro ebyiri mu kwezi, giteganyijwe kuba kuri uyu wa Kane, Tariki 30 Ukwakira 2025, muri Camp Kigali.
Umuhanzi Israel Mbonyi yatumiwe nk’umushyitsi mukuru mu gice cya ‘Meet me Tonight’, aho azaganiriza abazitabira ndetse akabakorera no mu nganzo.
Biteganyijwe ko Israel Mbonyi ugiye kwitabira Gen-Z Comedy ku nshuro ya mbere, azaba arikumwe n’itsinda rye risanzwe rimufasha gucuranga, bakazatarama ‘Live’.
Israel Mbonyi akurikiye abandi bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bagiye batumirwa muri Gen-Z Comedy, barimo Prosper Nkomezi na Aime Uwimana.
Iki gitaramo kandi kizaba kirimo n’abandi banyarwenya batandukanye barimo Umushumba, Muhinde, Pilate, Mitsi, Mc kandii na Musa, Isacal, n’abandi.
Israel Mbonyi agiye gutaramira muri Gen Z Comedy Show nyuma y’iminsi micye ashyize hanze indirimbo ye nshya yise “ Sitamuacha”, kuri ubu imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 900 kuri Youtube, mu minsi irindwi imaze igiye hanze.
Si ibyo gusa, kuko uyu muhanzi akiri mu binezaneza byo kuba aherutse kuba umuhanzi wa mbere mu Rwanda wujuje abantu miliyoni 2 bamukurikira ku rubuga rwe rwa Youtube.
Kwinjira muri iki gitaramo, ni amafaranga ibihumbi 5 mu myanya isanzwe (Regular), ni mu gihe mu myanya y’icyubahiro (VIP) ari ibihumbi 10, ndetse n’ibihumbi 20 mu myanya y’icyubahiro cyane (VVIP).








