Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire, Rwanda Housing Authority (RHA), cyatangaje ko imirmo y’umushinga wo kuvugurura no kwagura ibitaro bya Masaka igeze ku kigero cya 96%.
Ni ibyatangajwe n’iki kigo mu butumwa banyujije ku rubuga rwa X, ku wa Kane tariki ya 30 Ukwakira 2025.
Biteganyijwe ko ibi bitaro biherereye mu Karere ka Kicukiro, nibimara kwagurwa, bizahita byimukiramo Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali [CHUK], rikaba ari naryo zina bihabwa.
Ibi bitaro bizuzura bitwaye miliyari 85 Frw, bikazaba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 837 bari mu bitaro, ni ukuvuga ibitanda abarwayi bashobora kuryamaho.
Ni mu gihe CHUK yari ifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi bagera kuri 400 gusa.
Ibi itaro bizaba bifite inyubako eshatu z’abarwayi zubatse mu buryo bw’amagorofa, harimo izigeretse inshuro eshanu nk’uko igishushanyo mbonera cyabyo kibigaragaza.
Bizaba bifite kandi inyubako zikorerwamo ubushakashatsi, izo kwigishirizamo n’izindi.
Ibi bitaro bya Masaka birikwagurwa, byubatswe mu 2011, ku nkunga y’u Bushinwa ari nabwo bukomeje gutera inkunga imirimo yo kubyagura.








