sangiza abandi

Israel Mbonyi yanejeje imitima y’urubyiruko rwitabiriye Gen-Z Comedy

sangiza abandi

Israel Mbonyi n’abandi bahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana baraye batanze ibyishimo n’umunezero udasanzwe mu gitaramo cya Gen Z Comedy Show.

Iki gitaramo, gisanzwe kiba inshuro ebyiri mu kwezi, cyabaye ku mugoroba wo ku wa 30 Ukwakira 2025, mu ihema rya Camp Kigali.

Ni igitaramo cyari kihariye kuri iyi nshuro kuko cyari cyahurije hamwe urwenya n’indirimbo zifite ubutumwa bwo gushimira Imana.

Nubwo ikirere cyari gikonje kubera imvura yari yaguye mu masaha ya ku manywa, ntibyabujije abantu benshi kugaragaza urugwiro n’umunezero mu gitaramo cyaranzwe n’urwenya ndetse n’indirimbo zihimbaza Imana.

Ahagana saa moya n’iminota micye igitaramo cyari gitangiye, abanyarwenya Isacar, Rumi, Mc Kandii na Musa nibo babanje kujya kuri ‘stage’ basetsa abantu kugeza imbavu zirabarya.

Nyuma y’abo, abanyarwenya Pilate, Muhindee, wari afite akanyamuneza ko kuba yarangije Kaminuza, Mitsi wamenyekanye muri City Maid ndetse n’Umushumba, bakomeje gususurutsa abitabiriye mu buryo bwihariye, buri wese agaragaza impano ye yo gusetsa no gutanga ibyishimo.

Ahagana saa tanu z’ijoro nibwo umuhanzi Israel Mbonyi, wari utegerejwe na benshi, yageze ku rubyiniro yakiranwa amashyi menshi.

Mu kiganiro yakoze, yagarutse ku rugendo rwe rw’ubuhanzi, avuga ko nubwo byatangiye bigoye, Imana yamufashije gukora umuziki ndetse ukamuhira.

Yifashishije indirimbo ze zakunzwe nka ‘Nina Siri’, ‘Ku Marembo y’Ijuru‘, ‘Ndagukumbuye‘ na ‘Ndagukunda‘, maze ashimishisha imbaga yari yitabiriye Gen-Z Comedy, abitabiriye nabo bamwereka urukundo bamubwira bati “Ntusanzwe!”.

Ku musozo w’iki gitaramo, Israel Mbonyi yifatanyije n’abandi bahanzi barimo Aline Gahongayire, Prosper Nkomezi, Jesca Mucyowera na Alexis Dusabe, bafatanya kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

AMAFOTO

Photos:

[fluentform id="3"]