sangiza abandi

Ndi Umunyarwanda yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi- Madamu Jeannette Kagame

sangiza abandi

Umuyobozi Mukuru Wa Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, yatangaje ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda yagize uruhare rukomeye mu komora ibikomere by’Abanyarwanda no kongera kubaka igihugu .

Ni ubutumwa yatangaje  mu gihe hagiye kuba ihuriro ngarukamwaka rya 18 riteganyijwe kuba muri uku kwezi tariki ya 8 Ugushyingo 2025.

Ni ihuriro rihuza abanyamuryango ba Unity Club barimo abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu, abahoze muri Guverinoma na ba ambasaderi ndetse n’abagabo cyangwa abagore babo.

Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri,Madamu Jeannette Kagame, mu butumwa yageneye abanyarwanda, yavuze ko mu rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda, gahunda ya Ndi Umunyarwanda yagize uruhare rukomeye mu komora ibikomere no kubaka igihugu.

Yagize ati “Mu rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda, Ndi Umunyarwanda yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi, iba umusingi wubakiweho igihugu kizira amacakubiri, gishyize imbere indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.”

Yakomeje agira ati “Uwambaye Ubunyarwanda agendana ubudahangarwa mu ngamba zose, dukomeze kwimakaza ihame ndakuka ry’Ubunyarwanda, by’umwihariko turirage abato.”

Unity Club yashyize imbaraga mu kwita ku mfubyi no gukangurira imiryango gufata abana, ndetse abari bakuze ibubakira inzu zo kubamo.

Mu 2014, Unity Club yiyemeje gushakira ababyeyi b’incike za Jenoside, igisubizo kirambye ku bibazo bari bafite, ari cyo kubabonera icumbi ryiza, bagasubizwa icyubahiro kibakwiye, bakabonerwa ibyangombwa byose, bakisanzura, bagasabana, bakavuzwa, bagasubirana ubuzima bwiza. Aya macumbi yitwa “Impinganzima”, yubatswe mu Turere twa Rusizi, Huye, Nyanza na Bugesera.

Unity Club ifite ibikorwa bigamije kuba umusemburo w’ibisubizo cyane cyane ibishingiye ku bibazo byatewe n’ingaruka zo kubura ubumwe. inagira uruhare mu kwita ku iterambere rikomatanyije aho abagenerwabikorwa bayo bita ku baturanyi babo bagasangira iterambere.

Mu bikorwa iteganya mu gihe kizaza, Unity Club yiyemeje gukomeza kugira ibiganiro hagati y’abanyamuryango mu guha igihugu icyerekezo; gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside; gufasha ibyiciro byihariye birimo urubyiruko n’ababyeyi batujwe mu nzu z’Impinganzima.

Photos:

[fluentform id="3"]