sangiza abandi

Miss Mutesi Jolly yongeye guha gasopo abibaza ‘ku cyo akora n’aho akura amafaranga’

sangiza abandi

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yatangaje ko ahakura amafaranga ndetse n’akazi akora bidakwiye kubera umutwaro ababyibaza.

Ibi Mutesi Jolly yabitangaje ku mugoroba wa tariki 01 Ugushyingo 2025 , ubwo yitabiraga ibirori bya The Silver Gala 2025 byabereye mu nyubako ya BK Arena.

Aganira n’itangazamakuru , Miss Mutesi Jolly , yabajijwe icyo yabwira abantu bajya bibaza ku mitungo ihenze amaze kugira irimo umuturirwa we uhagaze ama miliyoni menshi ndetse n’imodoka ye nshya ya Mercedes Benz G 63 aherutse kugura.

Asubiza iki kibazo Jolly yagize ati ” Ahava ntabwo bibareba.”

Abajijwe niba na we yaba yarabibonye ku mbuga nkoranyambaga ko abantu bajya bibaza ku mvano y’amafaranga ye yavuze ko atajya abibona ndetse ko ari ibintu adaha agaciro.

Uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016, nta kwezi kwashira atagarutsweho mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda, aho iyo atavuzwe ku mitungo ye, avugwa ku bwiza bwe, amagambo yatangaje , ibikorwa bitandukanye yakoze ndetse n’ibindi byinshi.

MISS MUTESI JOLLY YARI MU BASHYITSI BITABIRIYE “THE SILVER GALA”

Photos:

[fluentform id="3"]