sangiza abandi

I Kirehe huzuye ‘gymnase’ yatwaye Miliyari 2.7 Frw

sangiza abandi

Mu karere ka Kirehe, mu Mujyi wamaze kugirwa uwunganira umujyi wa Kigali, huzuye inzu mbera byombi, Gymnase’ n’Ikigo cy’urubyiruko byuzuye bitwaye  Miliyari 2.7 Frw.

Ibi bikorwaremezo biherereye mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Kirehe mu isantere ya Nyakarambi.

Iyi gymnase izakinirwamo imikino ya Volleyball, Basketball na Tennis yo mu nzu.

 Izanakira ibitaramo,ubukwe n’inama n’ibindi bitandukanye  aho ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1000 bicaye neza, ibe inatwikiriye ahantu hose.

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere mu Karere ka Kirehe, NZIRABATINYA Modeste, mu kiganiro cyihariye yahaye umunota, yavuze ko iyi gymnase igiye kuba igisubizo ku mpano z’urubyiruko ziri muri aka Karere.

Yagize ati “          Ishobora kuberamo ibikorwa by’imikono itandukanye, volleyball ,Baskeball.Ishobora kuberamo inama, ishobora kuberamo ibitaramo by’abahanzi, ishobora kuberamo ubukwe n’ibindi birori bitandukanye ku buryo abanya-Kirehe bashobora kubibyaza umusaruro bakora gahunda zabo ariko banishimira ibyo bagezeho.”

Yakomeje agira ati “ Ni inyubako izahindura ubuzima , duhereye kuzamura impano z’urubyiruko. Birazwi ko impano nyinshi z’umukino wa Volleyball ziba i Kirehe ariko baburaga igikorwaremezo cyo kugeza ku rwego rwa kure.

Aha rero impano zizakurikiranwa, zihitoreze, ariko atari muri volleyball gusa na Basketball ndetse hazanabera ibitamo.”

Nzirabatinya avuga ko urubyiruko rufite impano mu buhanzi nazo rushyizwe igorora kuko rubonye aho zizazigaragariza.

Yagize ati “ Urubyiruko rufite ibihangano , abahanzi,abantu bashaka gukora inama. Ibyo byose bibyara amafaranga .Turi kwihuta muri cya cyerekezo cyo kuba Akarere gafite Umujyi wunganira uwa Kigali.”

 Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere mu Karere ka Kirehe avuga ko bateganya gutaha iyi nyubako ku mugaragaro muri uku kwezi ku Ugushyingo.

Uretse iyi nzu hanze hubatswe ibindi bibuga bya Basketball na Volleyball nabyo byitezweho kuzafasha urubyiruko rwo muri aka Karere kwidagadura, hari kandi kubakwa ikigo cy’urubyiruko nacyo kizarufasha kubona aho rumurikira impano zarwo.

Impano zitandukanye zigiye kubyazwa umusaruro
Abantu 1000 bazaba bicaye neza cyane

Photos:

Photos: REGIS

[fluentform id="3"]